Urukundo

Whatsapp yabaye umuhuza barakundana none bamaze igihe bakoze ubukwe-Ubuhamya

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baba bumva ari ibintu bitereye aho ndetse bamwe bakajyaho bameze nk’abagiye kwivura umunaniro[stress], kubera urwenya rukunze kubaho rutatuma umuntu azinga umunya niyo yaba yabuze uwe. Tugiye kubasangiza ubuhamya bw’umwe mu bakoresha urubuga rwa Whatsaap wahavanye umugeni.

Uwitwa Mugabo[izina twahinduye] atuye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu minsi ishize yadusangije ubuhamya bwe bujyanye n’uko yahuriye n’umukunzi we ku rubuga rwa Whatsapp babagaho rujyanye n’ubucuruzi, urwenya no Gusetsa.

Ati” Muri 2014 ubwo nasozaga kaminuza nari umushomeri nza kubona umugabo umwe wari inshuti yanjye ambwira ko hari urubuga abamo rukora ubucuruzi (habagamo gahunda yo kuranga ibicuruzwa nk’amazu, amamodoka, ibibanza, n’ibindi) ndetse rukabamo n’abasore n’inkumi bakunda gutera ubuse.

Naje kumwaka nomero ya Admin nza kumwandikira musaba ko najyamo, nkigeramo byabanje kuntonda gusa nahise niyemeza gukura amaboko mu mufuka nkatangira kujya ndanga amazu n’amamodoka biza kumpira ngenda mbona amafaranga ndetse nza kugura ikibanza mu mujyi wa Kigali kuko iwacu ari mu karere ka Ngororero.

Naje kujya nganira n’abari muriyo group nanjye kubera nkunda guseka nkajya mbatera urwenya[ntasize inyuma gahunda yo gukora ubucuruzi], nza kubona umukobwa ukunda kuza aseka ibintu nandika ndetse akajya anyita Cherie we muriyo group,  nagize ngo n’ibyo muriyo group tukajya tuvugana no mu gikari[inbox] gusa numva ko ari ugutera urwenya no gusunika iminsi nta kindi kibyihishe inyuma.

Umunsi umwe twaje gukora umuhuro wa Group maze  nza guhura na wa mukobwa nitaga inshuti yanjye kuriyo group ntangazwa no kubona abantu bavuga ngo turaberanye[bo bari baziko ibyacu bifite gahunda], twaraganiriye biratinda mbona yishimye nanjye nishimye bitavugwa , twaje gutandukana gusa noneho kuvugana bikaza umurego kugeza ubwo nagiye kumusura iwabo.

Twakomeje kujya tuganira ndetse hashize umwaka mubwira ko mukunda ndetse ntazuyaje muhishurira ko nifuza ko turushinga, nabaye nk’uworosoye uwabyukaga kuko yambwiye ko kuva yambona muri Goup yahise anyiyumvamo bitavugwa ari nabyo batumye atangira kujya anganiriza mu gikari.

Urukundo rwacu rwaje gukomera ndetse dukora ubukwe bwacu muri mutarama 2017, kuri ubu tubanye neza ndetse maze kugera kuri byinshi. Ubusanzwe uyu mugore wanjye ni umuganga mu bitaro bya  hano i Kigali, kuva twahurira kuri rubuga nsigaye numva abanyarwanda dukwiye kujijuka tukamenya ko imbuga nkoranyamvaga atari izo gutukaniraho cyangwa kuvuga ibidafashije ahubwo ari izo kudufasha mu buryo butandukanye kuko muri iyi group nakuyemo umugore imodoka ndetse n’inzu nziza.”

ISOMO: Tugomba kujijuka tukamenya kujya dukora ibijyanye n’igihe tugezemo, tugomba kumenya umumaro w’imbuga nkoranyambaga. Hano cyane mpita nibuka abakobwa birirwa barata imyanya yabo y’ibanga ndetse n’abandi birirwa batukana cyangwa bandika ibidafashije. Mugomba kuza tugakanguka kandi tukagendana n’igihe cyane ko kuri ubu izi mbuga zishobora kugufasha kubona akazi gahoraho mu buryo utakekaga ugasezerera ubushomera. Ikindi kandi buriya abakobwa n’abasore bakoresha ziriya mbuga bose siko bafite abakunzi bitewe n’uburyo abona witwara ashobora kuguhitamo bikarangira uhavanye umugabo cyangwa umugore.

Nawe ufite ubuhamya wadusangiza bujyanye n’uko wiyubatse muri bizinesi cyangwa bujyanye n’urukundo watwandikira ku rubuga rwacu rwa Facebook ukanze aha TERADIG NEWS

Yashyizwe ku rubuga na Theogene Uwiduhaye/Teradig News

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger