AmakuruPolitiki

Washington DC: Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (+AMAFOTO)

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagera kuri 400 baba muri Leta ya Washington DC bahuriye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Washington DC, wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Washington ku wa 7 Mata 2019, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri America.

Umwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zilfa Irakoze, yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni twe Rwanda rw’ubu n’ahazaza, ibyo bidusaba kumenya neza amateka yacu kuko nitwe tugomba kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi n’igihe kizaza, aho turi hose kugira ngo koko ntizongere kubaho ukundi.”

Mu bandi batanze ibiganiro  barimo Dr. Margee Ensign na Dr. Peter Pham, bagiye bagaruka ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 ishize rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. J Peter Pham yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda babifashijwemo na Perezida Paul Kagame, bakwiye kubera urugero rwiza ibindi bihugu.

Dr. Ensign we yagize ati “U Rwanda ni igihugu gifite icyerekezo, gifite umuyobozi ushoboye kandi wo kwizerwa ureba ahazaza, ushakisha uburyo bushya bw’iterambere, uzi guhangana n’amateka y’igihugu kandi wita ku bacitse ku icumu, akabongerera icyizere.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, yashimiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zifatanyije nabo mu muhango wo guha icyuhahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko  kwibuka atari ukugira ngo abantu baheranwe n’agahinda k’ahahise ahubwo bifasha mu kubaka ahazaza harambye.

Ati “Twisanzemo ubushobozi n’ubushake bwo kwanga politiki y’urwango n’amacakuburi, twahisemo inzira ishingiye ku ndangagaciro y’ubunyarwanda na politiki y’ubwiyunge.”

Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Washington DC watangiwemo ibiganiro bigaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inkomoko yayo, isomo yasize, uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo n’ibindi byibutsa urubyiruko gukurana umurage wo gukomera, kwigira no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger