AmakuruImikino

Wa munya-Brésil wari utegerejwe muri Rayon Sports yageze i Kigali

Rutahizamu w’Umunya-Brésil, Chrismar Malta Soares, wari utegerejwe muri Rayon Sports, yamaze kugera i Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

Chrismar Malta Soares yari yahagurutse i Rio de Jeneiro muri Brésil mu ijoro ry’ejo n’indege ya Ethiopian Airlines, aca i Addis Ababa muri Ethiopia yaraye n’i Bujumbura mu Burundi mbere yo kugera i Kigali.

Uyu rutahizamu w’imyaka 22, yakiniraga Varingha FC yo mu cyiciro cya kane yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kuva muri Grêmio Mauaense.

Andi makipe yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Mu gihe byari bimenyerewe ko abakinnyi Rayon Sports imaze iminsi isinyisha yabanzaga kubakoresha igeragezwa, amakuru avuga ko Soarez we agomba guhita ashyira umukono ku masezerano.

Byitezwe ko yiyongera ku bandi bakinnyi Rayon Sports iheruka kugura, barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca nk’intizanyo, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.

Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger