AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Volleyball :: MINISPORTS , CAVB na FRVB ntibavuga rumwe ku mwanzuro wo gusezerera u Rwanda mu mikino nyafurika

U Rwanda rwari rwamaze kubona itike ya ½ nyuma yo gutsinda Maroc na Nigeria, ni kimwe mu bihugu icyenda byari muri Shampiyona Nyafurika y’Abagore iri kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 10 Nzeri, aho iri rushanwa ryari gusozwa ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021.

Kubabyibuka neza Ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina umukino usoza iyo mu Itsinda A na Sénégal ku wa Kane, Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Waithaka Kioni, yavuze ko usubitswe kubera impamvu tekinike zitatangajwe.

Iki ni icyemezo  cyafashwe nyuma y’iminota 30 yari irenze ku isaha (saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba) umukino wari gutangiriraho.

Gusa, mbere y’uko iki cyemezo gifatwa, hari ibiganiro byabaye birimo Visi Perezida wa Kabiri (ushinzwe amarushanwa ) w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’.

Mu kibuga, amakipe yari yamaze kwishyushya,ategereje kujya mukibuga abakinnyi bategereje ko ibyaganirwaga birangira. Gusa, ku ruhande rw’u Rwanda, byasaga n’aho hari ikibazo.

Amakuru yahise amenyekana ako kanya ni uko hari igihugu cyasabye ko harebwa ibyangombwa by’abakinnyi bane b’Abanyarwanda bakomoka muri Brésil, (icyo gihe havugwaga Maroc cyangwa Kenya).

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa.

Umukino warasubitswe, nyuma y’amasaha make hasohoka ibaruwa yanditswe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria ivuga ko aba bakinnyi uko ari bane batujuje ibyangombwa bibemerera gukinira u Rwanda, bityo rwaterwa mpaga ku mukino wahuje ibihugu byombi nubwo rwari rwatsinze amaseti 3-0.

Kuri uwo mugoroba wo ku wa Kane, hahise haba inama yarangiye saa Munani n’igice z’ijoro ndetse amakuru avuga ko yemerejwemo ko u Rwanda nta kibazo rufite ku bakinnyi kuko nta kindi gihugu bigeze bakinira.

Hari indi baruwa bivugwa ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil, ivuga ko aba bakinnyi bane batigeze bakinira icyo gihugu bityo bashobora kwandikishwa na FRVB nk’aho ari ho bakomoka.

Gusa, ku wa Gatanu mu gitondo, amakipe, abakinnyi n’abandi bose bari mu irushanwa, babwiwe ko baguma kuri hoteli, imyitozo n’imikino byose bibujijwe kugeza igihe hatangiwe irindi tangazo. Icyo gihe, hari amakuru yavugaga ko hari izindi mpapuro zagaragajwe zigaragaza ko habayemo amakosa mu buryo abakinnyi b’Abanya-Brésil bandikishijwe n’u Rwanda.

Habaye indi nama bivugwa ko yitabiriwe na Hajij Bouchra uyobora CAVB, wari wagiye mu Burundi, ariko akaba yarahise agaruka i Kigali igitaraganya.

Ahagana saa Saba n’igice, CAVB yavuze ko Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zijya gukina ndetse n’abasifuzi baba bageze muri Kigali Arena saa Munani zuzuye, umukino wa mbere wari kuri gahunda y’uwo munsi ugatangira.

Iri tangazo ryahise rinyomozwa n’irya FRVB rivuga ko abantu bakomeza kuguma kuri hoteli ndetse hari amakuru ko ibibuga bya Kigali Arena na Petit Stade Amahoro byari bifunze.

Hariandi makuru yamenyekanye avuga ko umupira washyizwe mu kibuga cy’u Rwanda ku buryo ari rwo rwemeza niba irushanwa rikomeza cyangwa rigasubikwa burundu.

Uretse ibyari byabyutse byandikwa ko u Rwanda rwasezerewe ndetse n’ibyavugwaga ko rwasabye CAVB gusaba imbazi kuba umukino warahagaritswe kandi nta kibazo abakinnyi barwo bafite, hari amakuru yavugaga ko hari amakosa yagaragajwe, yabayeho mu kwandikisha aba bakinnyi.

Inama yabaye kugeza saa Sita z’ijoro ryakeye ari yo yagaragarijwemo ko Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryakoze amakosa mu kwandikisha abakinnyi bityo Ikipe y’Igihugu yasezererwa ndetse na ryo rishobora guhagarikwa imyaka itatu.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB) ryagaragaje ko Minisiteri ya Siporo yasabye ko guhagarikwa kw’abakinnyi b’u Rwanda byakurwaho ubundi bagakomeza gukina.

CAVB yo yasabaga kuba abakinnyi bafite ikibazo batakwemererwa gukina, ariko u Rwanda rukemererwa gukomeza irushanwa.

Ku ruhande rwa FIVB, yo yavuze ko abakinnyi bahagarikwa n’u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwakinnye yose hashingiwe ku mategeko yayo.

Yasabye CAVB na Minisiteri ya Siporo ko bakomeza irushanwa, ariko u Rwanda rugasezererwa kugira ngo irushanwa rirangire dore ko rizatanga amakipe abiri azakina Igikombe cy’Isi mu 2022.

Yagize iti “FIVB irashimangira ko itafata icyemezo kivuguruza amabwiriza yayo.”

Ingingo ya 2.4.1 y’amategeko ya FIVB ni yo igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira.

Ku rutonde rwemewe rw’abakinnyi bose bagize irushanwa, nta kipe banditsweho nk’uko bimeze ku bandi bose b’u Rwanda nubwo n’andi makipe atigeze agaragaza aho abakinnyi bayo bakina. Gusa, hari urundi IGIHE yabonye rugaragaza ko banditse mu makipe yo mu Rwanda.

Aline Siqueira yanditse muri KVC, Apolinario Caroline Taiana yanditse muri IPRC, Mariana Da Silva yanditse muri IPRC naho Moreira Bianca Gomes yanditse muri St Aloys.

Ku wa Gatanu hari hateganyijwe imikino isoza iy’amatsinda, aho Maroc yari kwisobanura na Nigeria bishakamo ikipe izazamukana n’u Rwanda guhera saa Kumi.

Uyu mukino wari kuba wabanjirijwe n’uwo mu itsinda B wari guhuza Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa Munani naho Tunisia igakina n’u Burundi guhera saa Kumi n’ebyiri.

Imikino ya ½ n’iyo guhatanira kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore yari kuba kuri uyu wa Gatandatu mu gihe iri rushanwa ryari gusozwa ku Cyumweru, tariki ya 19 Nzeri 2021.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB) ryasabiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya 2021 kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Kugeza ubu, nta cyo Minisiteri ya Siporo, CAVB cyangwa Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) biratangaza.

Aline Squeira A.
Moreira Gomes Bianca nimero 16, ni mushya mu ikipe y’igihugu ,Bianca ni nawe wari Visi Kapiteni w’u Rwanda muri iri rushanwa
Apolinario Caroline Taiana
Mariana Da Silva ni umwe mu bakinnyi bane bakomoka muri Brésil bari gukinira Ikipe y’Igihugu y’Abagore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger