Vestine Ishimwe yateguriwe ibirori by’agatangaza mbere yo kurushinga
Umuhanzikazi Vestine Ishimwe, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi cyane mu Rwanda, yateguriwe ibirori byo kumusezeraho mbere yo kurushinga, bizwi cyane nka Bridal Shower. Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inshuti za hafi z’abagore n’abakobwa bamuzi, barimo abo bahuriye mu murimo w’ivugabutumwa no mu muziki, barimo na murumuna we Kamikazi Dorcas, basanzwe bafatanya mu buhanzi.
Ibi birori bije nyuma y’uko mu mezi ashize, Vestine yatangaje ko agiye kurushinga n’umusore ukomoka muri Burkina Faso witwa Idrissa Ouédraogo, ubukwe bwabo bukaba bwaratanzweho itariki ya 5 Nyakanga 2025. Kuri ubu, amaze no guhindura amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho yiyita Vestine Ouédraogo, yerekana ko yiteguye guhinduka mu buryo bwuzuye.
Tariki ya 15 Mutarama 2025, Vestine n’umukunzi we bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Uwo muhango watunguye benshi kuko utigeze umenyeshwa abantu benshi mbere.
Vestine na Dorcas bamamaye mu ndirimbo nka Mana Urera, Nimugorore, n’izindi nyinshi zafashije imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Ubu bukwe buje bukurikira urugendo rwe rwatangiriye mu murimo wo kuririmba bakiri abana bato, bakaba baragize impinduka zikomeye mu muziki w’iyobokamana mu Rwanda.