AmakuruAmakuru ashushye

Uwakwirakwije intwaro kirimbuzi w’ibihe byose yitabye Imana

Dr Abdul Qadeer Khan Umugabo ufatwa nka “se w’igisasu kirimbuzi cya Pakistan”, yitabye Imana ku myaka 85 nyuma yo kujyanwa mu bitaro arwaye Covid-19.

Dr Khan yafatwaga nk’intwari y’igihugu cye kubera guhindura igihugu cye icya mbere cya kisilamu ku isi gitunze intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Gusa ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bivuga ko  uyu mugabo yahawe amazina y “uwakwirakwije cyane intwaro kirimbuzi w’ibihe byose”.

Ibi byaturutse ku kuba yanamenyekanye ku gukora magendu y’amabanga yo gukora intwaro kirimbuzi akayashyira ibihugu birimo nka Koreya ya ruguru, Iran na Libya.

Muri Pakistan Minisitiri w’intebe Imran Khan yavuze ko iki gihugu kibuze “icyitegererezo cy’igihugu”.

Mu magambo yanditse kurubuga rwa Twitter yagize ati: “Yari akunzwe n’igihugu cyacu kubera umusanzu we w’ingenzi mu gutuma duhinduka leta ifite intwaro za nikleyeri”.

Uyu muhanga muri siyansi, wari uzwi nka AQ Khan, yagize uruhare rukomeye mu kubaka ikigo cya mbere cya Pakistan cyo gutunganya ingufu za nikleyeri kiri ahitwa Kahuta, hafi y’umurwa mukuru Islamabad.

Mu mwaka wa 1998, Pakistan yari yamaze gukora amagerageza yayo ya mbere y’ibisasu kirimbuzi.

Ayo magerageza yabaye mbere gato yuko Ubuhinde na bwo bukora amagerageza nk’ayo, bituma ibyakozwe na Dr Khan bishimangira umwanya wa Pakistan nk’igihugu cya karindwi ku isi gitunze intwaro kirimbuzi, habaho ibyishimo byinshi mu gihugu.

Gusa nyuma yaho mu 2004 yatawe muri yombi  akurikiranyweho gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikoranabuhanga ryo gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariha ibihugu bya Iran, Libya na Koreya ya ruguru.

Nyuma bmaze gutahurwa  ko yahaye ibindi bihugu amabanga ya nikleyeri, Pakistan yaguye mu kantu .

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, uyu mugabo Dr Khan yagaragaje “kwicuza gukomeye no gusaba imbabazi byimazeyo”.

Dr Khan yababariwe n’uwari Perezida wa Pakistan icyo gihe, Pervez Musharraf, ariko afungishwa ijisho kugeza mu 2009.

N’ubwo amabanga atishimiye  uku kugira impuhwe kw’ubwo buryo yari afashwemo byarakaje benshi mu bihugu by’i Burayi n’Amerika, ibi bikaba aribyo byatumye muri ibi bihugu akaba yari yarahimbwe “uwakwirakwije cyane intwaro kirimbuzi w’ibihe byose”.

Gusa mu gihugu cye muri Pakistan yakomeje gutera ishema igihugu kubera uruhare rwe mu kongera umutekano w’igihugu.

Perezida Arif Alvi  icyo gihe yagize ati: “Yadufashije gushyiraho uburyo burinda igihugu bwa nikleyeri kandi igihugu gishima ntikizigera na rimwe cyibagirwa ibikorwa bye”.

AQ Khan hanze y’iwabo cyane cyane mu Burengerazuba bw’Isi afatwa nk’umwe mu bagabo babi cyane ku isi n’ubutasi bw’i Burayi n’Amerika ariko akanashimagizwa nk’intwari mu gihugu avukamo cya Pakistan igihugu avukamo cya Pakistan.

Dr Abdul Qadeer Khan

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger