Amakuru

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwashyizwe mu Mirage y’ Isi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023 mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi iri kubera mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite hafatiwe icyemezo cyo gushyira inzibutso 4 za Jenosise yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mirage y’ Isi n’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’ Umuco UNESCO.

Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zashyizwe mu Mirage y’ Isi ni Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri mu Karere ka Gasabo, Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwo mu Karere ka Bugesera, Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi n’ Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi nteko rusange ya Komite yiga ku Mirage y’ isi yateranye kuva ku wa 10 Nzeri 2025 ikaba iteganyijwe kuzasozwa ku wa 25 Nzeri 2023. Ikaba yaranashyize kandi Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe mu Mirage y’ Isi igengwa na UNESCO ku munsi w’ ejo hashize tariki ya 19 Nzeri 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger