AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uruzinduko rwa perezida Macron mu Rwanda rugamije iki?

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ategerejwe ku butaka bw’ u Rwanda nk’uko bimaze iminsi bivugwa nyuma y’uruzinduko perezida w’ u Rwanda Paul Kagame aherutse kuirira mu Bufaransa.

Nyuma y’ u Rwanda, perezida Macron azakomereza uruzinduko muri Afurika y’Epfo ku ya 29 Gicurasi .

Gahunda irambuye y’uruzinduko rwe mu Rwanda yashyizwe ahagaragara ikaba ikubiyemo ibikorwa bitandukanye.

Ibiro bya Perezidansi y’u Bufaransa byatangaje ko urwo ruzinduko rugamije gushyira umutemeri ku rugendo rwo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu wamaze imyaka myinshi warangijwe n’agatotsi kasizwe n’inkovu z’amateka.

Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa wa nyuma waherukaga gusura u Rwanda ni Nicolas Sarcozy, akaba yarageze i Kigali mu mwaka wa 2010 ndetse agakomeza ubushuti na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kugeza magingo aya.

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bitegereje Perezida Macron ni ibiganiro ku bijyanye n’amateka ahuza ibihugu byombi ndetse n’uruhare rw’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uruzinduko rwe i Kigali rubaye nyuma ya Raporo ebyiri zakozwe n’ibihugu byombi zisa n’izuzuzanya ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1990 kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo.

Biteganyijwe ko Perezida Macron akigera i Kigali mu masaha ya mugitondo azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi; nyuma yo gusura urwibutso ahagana saa tanu za mugitondo azatanga ikiganiro, akaba ari we mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa uzaba ubaye uwa mbere utangiye ikiganiro ku Rwibutso rwa Jenoside mu Rwanda.

Amakuru yaturutse mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa agira ati: “Hakenewe amagambo ku ruhare nyarwo rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Perezida w’u Bufaransa azagerageza kubahiriza ubwo busabe”, rikaba ari ijambo rizatangwa mu kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahumurize n’abayirokotse by’umwihariko.

Gusangira na Perezida Kagame

Nyuma y’ubutumwa Perezida Macron azatangira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byitezwe ko azahita akomereza muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda aho azasangira iby’amanywa na Perezida Kagame.

Mu biganiro bazagirana nyuma y’aho harimo ibirebana no gushyiraho Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda umaze imyaka myinshi ategerejwe, akaba ari na yo ntambwe ya nyuma izaba ifashwe mu rugendo rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.

Byitezwe ko Perezida Macron na Perezida Kagame bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru, ari na bwo bazagaruka birambuye ku biganiro bagiranye ndetse banatange ishusho yagutse y’umubano w’ibihugu byombi kugeza ubu.

Byitezwe ko nyuma y’icyo kiganiro, Perezida Macron azasura Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Tumba (RP/IPRC-Tumba), aho Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement/AFD) kigiye gutangira ubufatanye mu bijyanye no gutanga amahugurwa.

Mu masaha y’umugoroba, Perezida Macron azataha ku mugaragaro icyicaro gishya cy’inzu ndangamurage y’u Rwanda n’u Bufaransa i Kigali, umuhango uzanitabirwa n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo.

Muri uru ruzinduko, byitezwe ko Perezida Macron agaragirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abanditsi b’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ari bo Scholastique Mukasonga na Annick Kayitesi. Abandi bamuherekeza bafite inkomoko mu Rwanda ni Depite Hervé Berville n’umukinnyi wa Filimi akaba n’umunyamideli Sonia Rolland.

Azagaragirwa kandi na Jenerali Jean Varret, wabaye Umuyobozi w’ishami ry’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bufaransa mu bya gisirikare hagati y’umwaka wa 1990 na 1993, akaba ari no mu bayobozi bahuye na Perezida Kagame tariki ya 18 Gicurasi 2021 mu ruzinduko yagiriye i Paris.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger