AmakuruImikino

Urunturuntu hagati y’umutoza Mashami Vincent na Hakizimana Muhadjiri

Bivugwa ko nyuma yo kutishimira imyitwarire ye ku mukino wa APR FC na Police FC, akanamusimbuza hakiri kare ari nayo mpamvu umutoza Mashami Vincent yahisemo kudakina Hakizimana Muhadjiri ku mukino baraye banganyijemo na Mukura VS.

Byose byatangiye mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 aho Police FC yatsinzwe 1-0 na APR FC tariki ya 28 Kanama 2023.

Mu gice cya mbere cy’umukino hagaragayemo gusa no guterana amagambo hagati ya Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric ba Police FC.

Hari nyuma y’uko Muhadjiri yishe umupira Rutanga akamubwira asa n’umwereka ko yari gukora ibirenze aho kuwica, Muhadjiri byagaragaye ko yamusubije nabi ari naho Mashami na we yahise amuhamagara undi aho kumwitaba akoresha amaboko asa n’umubwira ati “hoshi genda”, Mashami yahise ahagurutsa umukinnyi ngo ajye kwishyushya, Muhadjiri abibonye ahita abwira umutoza ngo amuzane amusimbure.

Ibi byababaje umutoza Mashami Vincent wahise umusimbuza igice cya kabiri kigitangira.

Amakuru avuga ko bitarangiriye aho Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo gufatira uyu musore ibihano ari nayo mpamvu ataragaye mu bakinnyi yaraye yifashishije ku mukino w’umunsi wa 3 banganyijemo na Mukura VS 1-1, ntiyari muri 18.

Abajijwe iki kibazo cy’impamvu umukinnyi nka Muhadjiri abura muri 18, yavuze ko atari we mukinnyi wenyine Police FC ifite.

Ati “Ko Police FC ifite abakinnyi 29 hari n’abandi badahari sinzi impamvu wumva ko ari Muhadhiri gusa, ariko wenda uri umufana we birumvikana gusa kimwe n’abandi batagaraye ni uko bimeze nta yindi mpamvu.”

Hakizimana Muhadjiri akaba agomba kwitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura umukino wa Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bazakina tariki ya 9 Nzeri i Huye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger