AmakuruPolitiki

Urujijo ku basirikare ba France bafatiwe muri Guinea Equatorial

Haribazwa byinshi ku ngabo za France zafatiwe mu gihugu cya Equatorial Guinea bivugwa ko zari muri kajugujugu n’abayirimo bagafatwa, Inzego z’umutekano zivuga ko ari uko yavogereye ubusugire bw’ikirere cy’iki gihugu (Guinea Equatorial), ikahagwa nta burenganzira yatse.

Kuri wa 29 Nyakanga 2021 nibwo igisirikare cy’Ubufaransa cyemeje ko abasirikare bacyo batandatu bari mu ndege ya kajugujugu bafashwe indege barimo yavaga muri Cameroon yerekeje muri Gabon.

Umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa, yabwiye AFP ko iyi kajugujugu yafashwe ikigera ku kibuga cy’indege cya Bata kiri mu Mujyi wa Bata.

Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko mu byatumye iyi kajugujugu n’abayirimo bafatwa, ari uko yavogereye ubusugire bw’ikirere cy’iki gihugu, ikahagwa nta burenganzira yatse.

Igisirikare cy’Ubufaransa cyabihakanye kivuye inyuma, kivuga ko atari ubwa mbere iki gihugu gikora ibuntu nk’ibi byo gufata indege yacyo n’abayirimo.

Ubufaransa na Equatorial Guinea ntibivuga rumwe muri iki gihe, Ibi byaje nyuma yaho Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwashinje Visi-Perezida wa Guinea Equatorial, Teodorin Obiang umuhungu wa Perezida Theodor Obiang Nguema kunyereza imitungo.

Uyu mugabo ashinjwa kugura indege bwite (private jet) ifite agaciro ka miliyoni 38 z’amadorali , kugira inyubako ya miliyoni $100 mu Mujyi wa Paris, imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari, Bentley na Aston Martin; ibishushanyo bya Renoir na Degas, ‘gant’ Michael Jackson yambaye mu bitaramo yise ‘Bad Tour’ ifite agaciro ka $275. 000 n’ibindi bihenze.

Uyu mugabo yashinjwe kandi ruswa ndetse no kuba yarakoresheje arenga miliyoni $500 yinezeza akirengagiza ko ¾ by’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.

U Bwongereza buherutse gutangaza ko bwamufatiye ibihano kubera gukoresha amafaranga y’igihugu nabi n’ibikorwa bya ruswa yakoraga kugira ngo abone uko yishimisha mu buzima buhenze. Ubu ntabwo uyu mugabo yemerewe kujya mu Bwongereza ndetse no kuba yanyuza amafaranga ye muri banki zo muri iki gihugu.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugabo w’imyaka 53 afatiwe ibihano kuko mu 2016 imitungo ye irimo imodoka zihenze yafatiriwe n’u Busuwisi kubera ibikorwa bya ruswa iki gihugu cyamushinjaga. Izi modoka zagurishijwe mu cyamunara mu 2019.

Mu 2017 yakatiwe imyaka itatu isubitse n’Urukiko rw’u Bufaransa rumushinja ruswa, nyuma yaho ubushinjacyaha bwamushinjaga kunyereza umutungo wa Leta no gufata amafaranga yavuye mu bikorwa bitemewe akagaragaza ko yavuye mu bikorwa by’ubushabitsi kandi abeshya.

Se wa Teodoro Nguema Obiang Mangue, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yayoboye Guinée équatoriale kuva mu 1979 nyuma y’imyaka 11 iki gihugu kibonye ubwigenge kuri Espagne kugeza ubu.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger