AmakuruUtuntu Nutundi

Uruhinja rw’amezi 8 rwapfuye ruzize kugaburirwa na nyina inzoga ya Vodka

Umwana w’amezi umunane wo mu Burusiya mu gace kitwa Chebekino, yapfuye azize kugaburirwa na nyina inzoga yo mu bwoko bwa Vodka, ashaka ko asinzira nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ubusanzwe uyu mwana w’umuhungu witwaga Zakhar yari afite ikibazo cy’uburwayi ariko nyina witwa Nadezhda Yarych yanga kumujyana kwa muganga ngo kuko atashakaga kwiyicira ibirori yagombaga kwitabira mu ijoro ry’uwo munsi umwana yitabiyeho Imana.

Mu gace ka Chebekino, mu mujyi wa Belgorod mu burengereazuba bw’uburusiya Nadezhda Yarych yatangiye gukorwaho iperereza kuko ashinjwa urupfu rw’umuhungu we w’amezi 8 Zakhar no kumusimbuza ibirori ntiyite ku buzima bwe.

Uyu mubyeyi ngo yahaye umwana we ikinyobwa cya Vodka kugirango asinzire nawe abone uko yigira mu birori by’ijoro bari bateguye, nyamara ngo uyu mwana ubusanzwe yari yamujyanye kwa muganga mbere, maze abaganga babona ko arembye akwiye guhabwa ibitaro, ariko nyina arabyanga kubera iyo gahunda y’ijoro yari iteganyijwe.

Mu buhamya butandukanye butangwa benshi bemeza ko uyu mubyeyi yari amaze kuza kuvuza uyu mwana inshuro zigera kuri 4 ariko agakomeza kwanga inama yagirwaga n’abaganga zo kurekera umwana mu bitaro akitabwaho n’abaganga bamuri hafi. Andi makuru avugako ahubwo yari amaze iminsi amuha kuri iyo nzoga buri joro ngo abone uko yigira mu tubari akomeza ibirori byo gusoza umwaka no gutangira undi.

Nyuma nibwo uyu  Zakhar yapfuye azize ubwandu bwa virus. Nyuma yo gusuzuma umurambo ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu nibwo ibimenyetso babonye byahise bituma hatangizwa iperereza kuri nyina Nadezhda Yarych n’inshuti ze za hafi, Mikhaïl Yarych se w’uyu mwana.

Se w’uyu mwa we akurikiranweho bubuhamya yatanze ku myitwarire iteye inkeke y’umugore yarebereye ntakumire ikibi kitaraba. Police yirinze kugira icyo itangaza mu gihe iperereza rigikorwa kandi abashinjwa bose nta numwe watawe muri yombi.

Uyu mwana yapfuye azize kugaburirwa n’umubyeyi we Vodka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger