AmakuruInkuru z'amahanga

Urubuga rwa Instagram ruri mu bibazo bikomeye

Urubuga rumaze kwigarurira imbaga ya benshi mu rubyiruko rumaze iminsi rutanga ubusobanuro ku birego barurega ku kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abakobwa b’abangavu.

Abarega Instagram bayisaba guhagarika amafoto n’amashusho yerekana ikimero n’imiterere myiza y’abakobwa.

Umuvugizi w’urubuga rwa Instagram Karina Newton we ntiyemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya The Wall Street Journal aho ubu bushakashatsi bwavugaga ko uru rubuga rwa instagram rworeka imbaga y’urubyiruko ndetse ingaruka nyinshi zikaba ku rubyiruko cyane cyane urw’abakobwa.

Karina Newton avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku mibereho myiza y’abantu, bwerekanye ko bose zibageraho mu buryo bungana.

’’Ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho ni uburyo abantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga n’imitekerereze yabo igihe bazikoresha’’.

Yakomeje agira ati ’’Umwe mu rubyiruko ashobora kwishimira kuvugana n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga, umunsi ukurikiyeho abo yavuganye nabo akaba ari bo bamutera ibibazo’’.

Inyandiko yo mu kinyamakuru cya The Wall Street Journal bivugwa ko yazamuye ibi bibazo ivuga ko urubuga rwa Instagram rwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rubarirwa muri miliyoni hirya no hino ku isi rwanga imiterere y’imibiri yabo nyuma yo kubona urundi rubyiruko ruteye neza kuri uru rubuga kandi bakabona rwarateye imbere.

Bimwe muri ibyo bibazo iki kinyamakuru gitangaza harimo nko kumva wiyanze .

Gusa umuvugizi wa Instagram we avuga ko ibi bibazo “…bibaho mu buzima busanzwe ku isi, rero no ku mbuga nkoranyambaga bigomba kubaho’’ amagambo yavuzwe na Newton.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bukomeza bwerekana ko umubare mwinshi w’urubyiruko utunga agatoki urubuga rwa instagram ko arirwo nyirabayazana wo gutuma urubyiruko rwinshi rugira ibibazo byo kwiheba n’agahinda gakabije (depression).

Benshi bumva bihebye bakumva banze n’imiterere y’imibiri yabo iyo bigereranyije n’abandi babona ku rubuga rwa instagram bateye neza. abandi bakumva banze amasura n’uburanga bwabo iyo barebye abandi basore n’inkumi bafite amafoto meza y’uburanga n’ubwiza buhebuje baba kuri uru rubuga.

Urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyiraho gahunda ya mudasobwa (software/application) yihariye izajya ikoreshwa n’abana bafite imyaka 13 no hasi yayo, iyi ngingo ntiyishimiwe n’urugaga rw’abanyamategeko bavugira abana.

Ikindi mu rwego rwo gukemura ibi bibazo yavuze ko uru rubuga rwa Instagram rugiye gushyiraho gahunda yo guhitamo amafoto n’amashusho asubiza intege mu bantu akanabahumuriza kurusha kwerekana amashusho n’amafoto y’imiterere y’abantu.

Umuvugizi w’urubuga rwa Instagram muri uku kwiregura yavuze  ko uru rubuga rwagiye ruhura n’ibibazo by’abantu benshi aho bamwe bumva biyanze, bakibabaza kugirango base nk’abandi babona kuri uru rubuga kuburyo bamwe bibaviramo no kwiyahura abandi bakagira ibibazo by’imirire mibi kubera bigana indyo babona abandi barya kuri uru rubuga.

 

Benshi mu rubyiruko bahura n’ ihungabana ritewe no kubona abandi bari muzima bwiza bo batageraho bakibyifuza babibura bakagira kwiheba gukabije

Twitter
WhatsApp
FbMessenger