Amakuru ashushye

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira urubanza rw’abo Rwigara ruregwamo Diane Rwigara, Adeline Rwigara na Anne Rwigara, rwakomeje. 

Uru rubanza rusubukuwe nyuma ku nshuro ya gatanu yo y’urwari rwabaye ku wa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, aho Me Gatera Gashabana wunganira  aba baregwa yari yagaragaje impungenge kubera ko aribwo yari akinjira mu rubanza.

Ni urubanza rwabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Me Gatera Gashabana yunganiye Mukangemanyi Adeline nk’uko yabisabye  urukiko mu rubanza rwari rwabanje  na Me Buhuru Pierre Célestin yunganira Anne Uwamahoro Rwigara na Diane Rwigara.

Ababurana bagejejwe ku rukiko Me Gatera asaba urukiko ko yahabwa igihe akabanza akaganira n’umukiliya kuko batigeze babona ayo mahirwe ndetse anavuga ko ashaka gusaba igihe gito akabanza akiga kuri dosiye kugira ngo azabashe kuburana yumva neza uko urubanza ruteye.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha ntago bumvaga impamvu yo gusubika urubanza inshuro zigera kuri enye zose ndetse bwanavuze ko bigeze kuri iyo ntera bitaba bikiri ubutabera ahubwo bwaba bwahinduye isura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibyifuzo bibiri icya mbere kikaba ari uko urubanza rwaburanishwa naho icya kabiri kikaba ko ababuranishwa[Diane Rwigara , Nyina na Murumuna we] baburanishwa batandukanye.

Byaje kurangira umucamanza avuze ko urubanza ruzasubukurwa kuwa Mbere tariki 16 2017  kuko ababuranyi nta kibazo babifiteho, ndetse kuri ubu icyumba kiraberamo uru rubanza kikaba cyakubise cyuzuye.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri ariko rwaje gutangira rutinze, rwatangiye  saa tatu n’iminota ine.

Mu irburanisha ryo kuri uyu wa mbere umucamanza yagaragaje ko hari imbogamizi zo kuba Diane Rwigara na Anne Rwigara bashobora kuba ari impanga kuko bose bigaragara ko bavutse mu 1981. Diane Rwigara asobanura ko yavutse tariki 6 Kanama 1981 naho Anne Rwigara we asobanura ko yavutse tariki 16 Nzeri 1982.

Me Gatera Gashabana yavuze ko ingingo 99 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza ijyanye n’ifungwa ry’agateganyo mu Rwanda, ivuga ko urukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha ari ururi hafi y’aho yafatiwe.

Bityo avuga ko umukiliya we akwiriye kutaburanira Nyarugenge kandi yarafatiwe muri Gasabo kuko Kacyiru hari urukiko rwakabaye ruburanisha umukiliya we,  ni nabyo Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Anne Rwigara na Diane Rwigara yagarutseho, avuga ko  abo yunganira bafite uburanganzira bwo gushyikirizwa ubucamanza bubifitiye ububasha, kuko ngo abantu bafashwe bagafungirwa i Remera muri Gasabo, batagombaga kujya kuregerwa urukiko rwa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwavuze habayeho kwitiranya ibintu ku bunganira abaregwa cyane ko n’ubwo abaregwa bafungiye i Remera bafatiwe mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge, bityo bikaba nta mategeko biri guhutaza kuko abafunze n’ubundi bari kuburanira mu karere bafatiwemo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko izi mpamvu zose ziri gutangwa mu buryo bwo gukomeza kudindiza urubanza.

Umucamanza yagaragaje ko urukiko rwa Nyarugenge rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza maze urubanza rurakomeza.

Urubanza rukimara gukomeza ubushinjacyaha bwasabye ko rwabera mu muhezo kubera amajwi yagaragajwe ashobora guhungabanga umudendezo w’igihugu ndetse n’abatangabuhamya bagera kuri 70 batifuza kujya ahagaragara ngo n’amazina yabo atangazwe ku mpamvu z’umutekano wabo.

Urubanza rwakomeje impande zose zigenda zihabwa ijambo, haje kuba impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa, uru rubanza ruza kumara amasaha icyenda, urukiko rwanzura ko rurusubitse kubera gutinda no gusatira amasaha y’ijoro rukazasubukurwa kuwa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017 saa tanu za mugitondo.

Adeline Rwigara agezwa mu rukiko
Anne Rwigara ajyanwe kuburana
Diane Rwigara ajyanywe mu rukiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger