AmakuruPolitiki

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye wa musore warohoye umwana muri ruhurura

Kuwa Kane tariki ya 6 Gshyantare 2020, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, yakiriye umusore uherutse gukora igikorwa cy’ubwitange arohora umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi muri ruhurira ya Nyabugogo.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mugankoranyambaga, uyu musore witwa Bunani Jean Claude yagaragaye arokora amagara  y’umwana wari waheze muri ruhururura mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agiye gutwarwa n’amazi.

Bunani Jean Claude yaje ari kumwe n’umwana yarokoye witwa Jackson Gatego. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye Bunani amugenera n’impano ku giti cye kubera igikorwa yakoze ndetse amumenyesha ko ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje kumufasha kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.

Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge witwa Dr William Birahira ufite ivuriro ryitwa Polyclinique de l’Etoile mu mujyi wa Kigali ni we wiyemeje gushimira uwo musore amuha akazi.

Muganga Birahira yatangaje ko uwo musore bamubwiye ko agera kuri iryo vuriro kuri uyu wa gatanu tariki 07 Gashyantare kugira ngo ahite atangira akazi.

Muganga Birahira ati “icyo tuzamubona ko afite ubushobozi bwo gukora ni cyo tuzamuha. Hari byinshi byo gukora bidasaba ko umuntu aba yarize kuvura.”

Bunani Jean Claude yishimiye igikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge anamwizeza kuzakora neza akazi bamushakiye.

Ni ugihe uyu mwana Bunane yarokoye amagaraye we, arimo gushakirwa umuryango umwakira, hanyuma agasubizwa mu ishuri.

Bunane yashimiwe na Meya wa Nyarugenge

Twitter
WhatsApp
FbMessenger