AmakuruUburezi

Umuyobozi wa Excel school yeretse inzira nziza yo gukomeza kuba intyoza abayisorezamo amasomo

Ikigo cy’ishuri cya Excel school gikomeje kugaragaza umusaruro w’abana bagihererwano uburezi n’ubumenyi, binyuze mu kumurikira ababyeyi babo ndetse n’abarezi Ibyo bigishijwe hakemezwa ko ibi byose bikomoka ku burezi bwiza kandi bujyanye n’icyerekezo u Rwanda rurimo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023, abana 178 biga muri Gahunga Modern school ishami rya Excel School riherereye mu murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera barimo 122 barangije Nursary (Top classes), Aho bitegura gukomeza bakajya mu mashuri abanza (Primary), na 54 nabo basoje primary school biteguye gukomezanya ubuhanga bahawe n’iri shuri mu yisumbuye (Secondary).

Aba bana bose basabwe gukomeza kugira umurava no gukunda kwiga kugira ngo bazavemo ba Rwanda rw’ejo bahesha ishema igihugu cyabo, by’umwihariko basigasira ubumenyi bahawe banaharanira kubwongera umunsi k’uwundi.

Uwase Diane Gloria wasoje amashuri abanza yashimiye iki kigo ku burezi bwiza cyabahaye, yemeza ko we na bagenzi be batazabutera inyoni.

Ati’:” Ubu njye na bagenzi banjye tumaze kumenya kuvuga,kumva no kwandika indimi z’amahanga zirimo Icyongereza, Igifatansa n’izindi,ibi byose ni umusaruro dukesha iri shuri ryacu, tugiye gukomereza no mu bindi bigo ariko intego yacu ni ugukomereza kubyo twigishijwe n’umuco twatojwe tukarushaho kunguka byinshi aho guhindura imyitwarire yatuma n’ibyo twari tuzi tubitakaza”.

Ni umuhango waranzwe no kugaragaza impano zitandukanye ziri hagati y’aba banyeshuri ubwabo, zirimo umukino wa Karate, umukino wo kuvuga indimi zitandukanye bigishijwe, byemezwa ko iri shuri rifasha umwana kwiga anazamura impano karemano yifitemo.

Ababyeyi barerera muri iri shuri bagaragaza ko bishimira urwego rw’ubumenyi abana babo bahabwa n’iri shuri nabo biyemeza gukomeza kuba hafi.

Ntezimana Vincent uhagarariye ababyeyi muri iri shuri yagize ati’:” Dukurikije Ibyo abana bacu batugaragariza, biragaragara ko ubumenyi bahabwa bujyanye n’igihe Kandi bwuje ubuhanga, niyo mpamvu natwe tutazabatererana ahubwo tuzakomeza tubashyigikira kugira ngo bakomeze bisumbureho bajya mbere”.

Umuyobozi w’iri shuri mu Rwanda Nathan Rurinda yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge aho bazerekezahose kuko ariryo shema ryabo, iry’umuryango bakomokamo, ikigo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati’:”Ku mpande zombi birashimishije kuba twicaye imbere yanyu tubashyigikiye ku bw’ubumenyu bufite icyerekezo mufite , ibi byose ni umuhati wanyu Kandi ni ku bw’uko ababyeyi banyu babakunda, gushimira umubyeyi no kumushimisha ni uko umugaragariza ko Ibyo yagutoje wabikoresheje neza Kandi witeguye kubibyaza umusaruro, iyo niyo mpamba Excel school inaha Kandi yifuza guhora ibaha umunsi ku munsi”.

“Hano hari abarangije Nursary ndabifuriza gukomerezaho Kandi mugashyiramo agatege kuko kwiga ni umutungo w’igihe kirekire uba wizigamiye uzagutunga ejo hazaza, hari na bakuru babo barangije primary bagiye kujya muri secondary, muzakomeze mugaragaze ubusugire bwa Excel school, mwirinde ibiyobyabwenge n’imyitwarire mibi hato bitazaca intege Ibyo mumaze kugeraho, ababyeyi ndizera ko imbaraga zanyu zo kurera zizanakomereza na handi bazajya kugira ngo umurego wabo wo kuba intyoza ukomeze ujye ku isonga”.

Yakomeje ashimangira ko ishuri rya Excel school rimaze kubera igisubizo abana benshi bifuzaga kwiga ariko ntibabigereho bitewe n’urugendo bakoraga bajya ahari ikigo cy’ishuri, ahamya ko ababyeyi nabo baribereye abafatanyabikorwa neza bakagaragaza ko bafite inyota yo kurirereramo bazamura ireme ry’uburere bw’abana babo n’iry’uburezi bw’u Rwanda.

Ninayo mpamvu nyuma y’ibi byiciro bihari bakomeje guhuza imbaraga kugira ngo bongereho n’icyiciro cy’ayisumbuye kugira ngo umwana azajye afashwa byimbitse,abe ikibondo cya Excel,abe n’ingimbi cyangwa umwangavu wayo.

Abarangije ikiburamwaka basangiriye hamwe banahabwa impamyabumenyi (certificate) zabo
Abayobozi b’iri shuri nabo bizeje aba bana kuzakomeza kubaba hafi
Abarangije primary biteguye kuzakomeza gusigasira ubumenyi bahawe

 

Ababyeyi bishimira ubumenyi ubuhanga abana babo bavomera muri iri shuri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger