AmakuruPolitiki

Umutwe wa M23 washyizeho umuyobozi w’Umujyi wa Bunagana

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwashyizeho umuyobozi mushya w’Umujyi wa Bunagana bamaze amezi arenga 3 bigaruriye.

Uwahawe izi nshingano ni uwitwa Kapalata Sebarimba,aho afite ibiro mu mujyi wa Bunagana.

Umutwe wa M23 uvuga ko bahisemo gushyiraho Sekarimba nka Meya mushya wa Bunagana, nyuma yo kumubonamo ubushobozi kandi bamuganiriza nawe ubwe akabyemera.

Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congotariki ya 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze igihe ihanganishije uyu mutwe n’abasirikare ba Leta.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa M23, ku murongo wa Telefoni ntiyabasha kuboneka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Meya Kapalata Sebarimba wahawe kuyobora umujyi wa Bunagana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger