AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Umuraperi J.Cole uri mu bakomeye mu muziki wo muri Amerika ari i Kigali

Umuraperi w’Umunyamerika J.Cole ukorera umuziki we muri Amerika yamaze kugera mu Rwanda, aho yitabiriye umukino w’ikipe ya Patriots BBC yitegura gutangira irushanwa rya Basketball muri Afurika.

Iri irushanwa rigomba gutangira ku wa 16 Gicurasi 2021 rikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2021, imikino yose izabera muri Kigali Arena.

The New Times yatangaje ko uyu muraperi yageze mu Rwanda, ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.

J.Cole kuva yakwinjira mu muziki ntiyongeye kugaragara mu bakinnyi b’ibanze mu ikipe ya Kaminuza ya St John muri Basketball yo mu cyiciro cya mbere, yakinagamo.

J.Cole ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo w’umuririmbyi.

Ari mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite indirimbo zakunzwe hanze aha.

Kubera ingufu uyu musore yashyize mu muziki we, byamugejeje ku rwego rushimishije. Ubu ushaka kwifashisha J.Cole mu gitaramo ndetse n’ibirori runaka agomba kuba yitwaje byibuze ibihumbi birenga 125 by’amadolari.

Uyu muraperi aje mu Rwanda mu gihe aherutse gutangaza Album ye ya Gatandatu yise ‘The Off-Season’.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo ‘The Climb Back’, ‘Lion King on Ice’ n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger