AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamatego uherutse kwirukanwa mu Rwanda yahawe urwamenyo kumbuga nkoranyambaga

Ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubirigi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, uwo Mubiligi ngo yaje mu Rwanda nk’abandi mu rwego rwo gutembera ari na byo yaherewe Visa, bivuze ko nta kazi yari yemerewe gukora atamenyesheje urwo rwego, ngo abihererwe uburenganzira.

Impuguke mu by’amategeko zitandukanye zanenze imyitwarire ya Me Vincent Lurquin Ferdinand, Umubiligi wize amategeko akaba anakora umwuga w’ubwunganizi mu by’amategeko, washatse gukorera uwo mwuga mu Rwanda nyuma yo kurenga ku mategeko.

Abenshi bagaye imyitwarire ye yuzuye ikinyabupfura gike n’ubutekamutwe kandi ari umugabo ukuze wakabaye wiyubashye, binajyanye n’umwuga w’agaciro akora akwiye guhagararira yigengesereye.

Nyamara nubwo Me Lurquin yagaragaje imyitwarire idasanzwe mu Rwanda, uyu mugabo ni umwe mu Bavoka bemewe n’Urugaga rw’Abavoka rw’i Bruxelles mu Bubiligi.

Yize amashuri yisumbuye mu Ishuri ryitwa Athénée Royal de Koekelberg, akomereza mu Ishuri ryigisha amategeko muri Kaminuza y’Abagatolika ya Louvain (Université catholique de Louvain).

Uyu mugabo kandi yanabaye Umudepite uhagarariye Intara ya Bruxelles-Capitale mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubligi.

Pie Habimana, umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) akaba n’umunyamuryango w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yanenze imyitwarire ya Me Lurquin.

Yagize ati: “Itegeko ry’u Rwanda risobanura neza ko umuntu wunganira mu by’amategeko agomba kuba ari umunyamuryango w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Ariko umwavoka uri mu rundi rugaga ashobora gukorera mu Rwanda amaze guhabwa uburenganzira na Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.”

Urugaga rw’Abavoka rwa Bruxelles mu Bubiligi rwatangaje ko na rwo rutemera undi uwo ari we wese waza gukora umwuga wo kuganira mu by’amategeko adaturutse mu Bubiligi cyangwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Mu rwandiko Perezida w’Urugaga rw’Abavoka rwa Bruxelles Me Maurice Krings yandikiye mugenzi we w’u Rwanda taliki ya 13 Ukwakira 2020, yavuze ko undi mwavoka w’umunyamahanga ashobora kwemererwa guherekeza umwuganizi mugenzi we w’Umubiligi cyangwa uvuye mu bihugu by’i Burayi, ariko we ku giti cye adashobora guhagararira umukiliya imbere y’urukiko rwo mu Bubiligi.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Me Lurquin waje nka mukerarugendo ni bwo yashatse guhura na Paul Rusesabagina nk’umwunganizi we mu by’amategeko ntibyakunda kuko atanyuze mu nzira zikwiriye.

Yahise ajya mu itangazamakuru avuga ko “afite uburenganzira bwo guhura na we kandi nta n’umwe mu gihugu kigendera ku mategeko wakabaye amuhagarika. Ati: “U Rwanda ruhonyora uburenganzira bw’ibanze…”

Inkuru ikimara gusohoka Abanyarwanda benshi batanze ibitekerezo bamagana ubwibone bwe n’ubw’abandi banyamahanga baza muri Afurika bashaka gutegeka uburyo bakwiye gufatwamo kabone n’ubwo baba babizi neza ko batubahirije amategeko.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “U Rwanda n’Afurika ntibikiri mu bukoloni bw’u Bubiligi ku buryo uje wesa twajya twubarara hasi ngo atambuke atunyuze hejuru,

Nyuma yaho ku wa Gatanu ni bwo yagaragaye imbere y’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, bamwe bakavuga ko yabikozwe nk’ubushotoranyi azi neza ko bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko iyo myitwarire yuzuye ubucabiranya ya Me Lurquin ari igihamya ndakuka cy’uburyo abagerageza gushyigikira Rusesabagina batazacika intege mu kugerageza kuyobya uburari ku byaha by’iterabwoba akurikiranyweho, byaguyemo inzirakarengane 9 z’Abanyarwanda.

Abanyamategeko ni abantu ku Isi bubashywe cyane ndetse biba bigoranye akenshi kubabona barenze ku mategeko kuko bayitwararikaho cyane mu rwego rwo kwirinda gusiga icyasha umwuga wabo w’agaciro gakomeye mu kwimakaza ubutabera.

Ariko biratungurana akenshi kubona Umunyamategeko warenze ku mategeko nkana, cyangwa abitewe n’inyungu ze bwite cyangwa kutayasobanukirwa kuko bigira uruhare mu gutesha agaciro k’umwuga wabo. Umunyamategeko wishe amategeko aba arenze ku ndahiro kandi arenze no ku gihango bagirana nk’abanyamwuga.

Abapolisi baherekeje uyu mugabo bamugeza ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yinjira mu ndege asubira mu Bubiligi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger