AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru M.Irene yasohokanye Anitha Pendo kurya ubuzima ku mazi(Amafoto)

Umunyamakuru Murindahabi Irene yasohokanye Anitha Pendo kurya ubuzima ku mazi bagaragaza amafoto bishimye ku bw’igikorwa cy’uburyohe barimo barushaho kunezeza ubuzima.

Aba bombi bagize batya berekeza mu Bugesera ari naho bamaze amasaha atari make bumva uko ubuzima bumeze ndetse nagaragariza abakunzi babo ko bishimiye gukomeza gukorana ibiganiro.

Aba bombi bagiranye ikiganiro kiryoshye gikubiyemo utubazo ducanze kandi dusekeje cyane cyane utugaruka mu buzima bwa buri munsi no ku byifuzo buri wese yifuza kuba yageraho aranutse agize amahirwe.

Irene yabajije Anitha Pendo ikintu yumva yasaba Imana aramutse agize amahirwe yo gucakiranira nayo ahantu runaka undi nawe amugaragariza ibyo yayisaba nta ngingimira.

Anitha Pendo yagaragaje ibintu by’ingenzi yayisaba, ku buryo urebye neza wasanga buri wese wifuza kubaho neza aribyo yagakwiye kuyisaba ku ikubitiro.

Yagize ati” Yeah(Yego) ndamutse mpuye n’Imana nayisaba ubuzima, ubuzima ku bana banjye, Amafaranga ndetse n’urugo rwiza”.

Mu kiganiro bagiranye, Anitha Pendo yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bwe kandi adateze kwibagirwa.

Yavuze ko yakundaga papa we cyane, ariko ntiyagira amahirwe yo kumubwira cyangwa ngo amugaragarize urwo amukunda kuko yitabye Imana atarabikora.

Anitha Pendo ni umwe mu bategarugori bamamaye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda dore ko ubu azinkuvangavanga umuziki,gushyushya urugamba mu bitaramo bitandukanye(MC),gukora itangazamakuru n’ibindi byinshi.

Kujyana kwe na M.Irene ku mazi ni biwe mu byashimwe n’abakunzi babo kuko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati yabo akarushyo ku bantu bahuje umwuga umwe w’itangazamakuru.

Irene ubusanzwe unafasha abahanzi barimo Niyo Bosco,Vestine na Dorcas bamaze kwigarurira imitima ya benshi, ni umwe banyamakuru utashinja gukora umwuga nabi kuko benshi banyuzwe n’ibiganiro bye n’uburyo adahwema gufasha abanyempano batandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger