Amakuru

Umumotari yakijijwe n’abatugare mu Gatenga

Mu rukerera rwo  ku itariki ya 20 Ugushyingo, abaturage bo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge bagize uruhare mu guta muri yombi Bizimana Jean Claude w’imyaka 28 bikekwa ko yashakaga kwambura  moto   umumotari witwa Munyaneza Ezechiel w’imyaka 37.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, ngo Munyaneza yabyutse ahagana saa kumi nimwe  za mu gitondo  agiyemu kazi ko gutwara abagenzi nk’uko bisanzwe, ageze mu kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Mpazi, nibwo  Bizimana Jean Claude yamuhagaritse nk’umugenzi, aramutwara ariko bageze aho yari amujyanye  yanga kumwishyura ahubwo atangira kumukubita  bigera n’aho amuciraho imyenda bisa nk’aho yanashakaga kumwambura iyo Moto.

SP  Hitayezu akaba avuga ko mu gihe uyu mumotari yarimo kurwana n’uriya mujura , abaturage bahise batabara bafata uyu Bizimana.

Aha agira ati: “Nibyo koko uyu Bizimana  yashakaga kwiba  moto ya Munyaneza kuko yamwishyuje akanga kumwishyura ahubwo akamukubita bikagera n’aho amuciraho imyenda ndetse agashaka gufata ya moto,   mu gihe barimo kugundagurana abaturage bari hafi  bahise batabara batangatanga uyu mugabo, bahita bahamagara abanyerondo b’umwuga ahita atabwa muri yombi ashyikirizwa Polisi”.

SP Hitayezu  akomeza ashimira abaturage ku ruhare rwabo bagize mu guta muri yombi uyu Bizimana, ndetse anasaba  abaturage gukomeza ubu bufatanye no kurangwa n’umuco wo gutabara no gutabariza uri mukaga.

Ni mu gihe hamwe na hamwe  mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana ko hari ubwo umujura yiba umuturage, nyamara abaturage bakarebera bakicecekera ntibagire icyo bakora.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane niba koko uyu  Bizimana yashakaga kwiba iriya moto cyangwa ari ubundi bugizi bwa nabi, mu gihe we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger