AmakuruIyobokamana

Umukuru w’Itorero yakatiwe azira gufata ku ngufu Abagore 8

Umushumba mukuru w’itorero, Mamin Central Church ryo muri Koreya y’Epfo witwa Lee Jae-rock w’imyaka 75, yakatiwe n’urukiko igifungo cy’Imyaka 15 azira gufata ku ngufu abagore umunane bayoboka idini rye.

Ubusanzwe iri dini ryari rimaze kugira abayoboke basaga ibihumbi 130,000, nyuma y’uko ubwo ryabonaga izuba mu mwaka wa 1982 ryari rifite abayoboke 12 gusa. Iri torero ryakomeje kugenda ryivugurura kugeza aho ubu rimaze kugira icyicaro gikuru, icyumba cy’amateraniro n’urubuga rwa interineti rwaryo rwizeza ibitangaza.

Abagore umunane bafashwe ku ngufu na Lee, bavuga ko impamvu yabasambanyije bakirinda kumutera amahane, ari uko bamufataga nk’umuntu ukomeye ubahuza n’Imana ku buryo bworoshye, ndetse bamwe muri bo hari n’abamufataga nk’Imana.

Muri Koreya y’Epfo benshi mu bakirisitu ngo basengera mu madini amenyerewe, ashobora kubikuramo umutungo mwinshi n’icyubahiro.

Ariko habayo n’amadini mato yibanda ku myitwarire, yibanda ku migenzo irimo nk’uburiganya n’iyozabwonko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Amwe mu madini amenyerewe ya gikirisitu afata itorero rye nk’ishami rishingiye ku migenzo.

Uyu mushumba ngo si ubwambere yihereranye agasambanya abayoboke be yitwaje ko ari umukuru w’Itorero, kuko no mu ntangiriro ya 2018, hari abayoboke be Batatu batangaje ko yabahamagaye ngo bamusange iwe akabahatira gukorana imibonano mpuzabitsina na we.

Lee yahagaze mu rukiko ahumirije ubwo urubanza rwasomwaga.

Umushumba mukuru w’itorero, Mamin Central Church ryo muri Koreya y’Epfo witwa Lee Jae-rock w’imyaka 75, yakomeje gutera utwatsi ibirego ashinjwa n’aba bagore bose avuga ko ari ubugambanyi bugamije kumuharabika no gutesha agaciro umurimo akora.

Umwunganizi we mu mategeko nawe yari yavuze ko abo bagore babeshya, ko bari bari kumwihimuraho kubera ko yabaciye mu itorero rye bamaze kurenga ku mategeko rigenderaho.

umushumba w’Itorero yakatiwe imyaka 15
Twitter
WhatsApp
FbMessenger