AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umukunzi wa Cyusa Ibrahim yamukatiye kuko yasohoye indirimbo yamuhimbiye ku munsi wo gusomerwa bigatuma atsindwa urubanza(…..)

Umuhanzi w’umunyarwanda Cyusa Ibrahim wigaruriye imitima y’abatari bake mu njyana gakondo, yahishuye ukuri kose ku gutandukana n’uwari umukunzi we Jeanine Noach ndetse biteguraga kurushinga.

Cyusa yavuze ko kugeza ubu bamaze gutandukana ndetse nta gahunda n’imwe bagifitanye.

Ibi abivuze nyuma y’iminsi hacicikana inkuru y’uko batandukanye ariko akabihakana gusa avuga ko iki aricyo gihe kiza cyo kuvuga ukuri kuko ari nabwo batandukanye ibyavugwaga mbere byose byari ibihuha.

Cyusa wumvikana mu ijwi ririmo ikiniga avuga ko gutandukana kwe n’umukunzi we byose nta bintu byinshi bibiri inyuma uretse ko icyo azi cyabatandukanyije ari indirimbo’Uwanjye’ yamuhimbiye aherutse gushyira hanze.

Cyusa avuga ko gukundana n’uyu mukobwa bakundanye abana n’undi mugabo ariko ko batari barasezeranye.

Avuga ko mu bintu amushimira cyane ari uko yari yaramubwije ukuri kuko bakundanye byose abizi.

Ati”Yambwije ukuri biri no mu bintu mushimira cyane kuko twakundanye abana n’undi mugabo ariko wari ukuze kuko yari afite imyaka 80 ikindi ntago bari barasezeranye”.

Avuga ko umukobwa yari yaramusabye kumuha umwanya agatandukana n’uwo musaza mu mwaka umwe bakabana kuko bombi barakundanaga kandi babyifuza kubana koko.

Cyusa avuga ko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi nyuma yuko uwo musaza yitabye Imana mukwa 4 umukobwa agatangira kujya mu manza kuko atari yarashyingiranywe na Nyakwigendera.

Uyu muhanzi avuga ko umukobwa yamukatiye amubwira ko amuhoye ko yasohoye indirimbo mu gihe yari gusomerwa bikaba imwe mu mpamvu yo gutsindwa urubanza rwe.

Mu majwi yumvikanishije byumvikana umukobwa ari mu gahinda gakomeye avuga ko atsinzwe akabura byose kubera indirimbo Cyusa yashyize hanze mu gihe yari gusomerwa bikaba impamvu yo gutsindwa urubanza kwe bavuga ko afite umugabo kandi ngo ufite amafaranga.

Nubwo byumvikana ko umukobwa yamusabye guhagarika urukundo yitwaje indirimbo Cyusa avuga ko uko abibona harimo ikindi kintu ariko we atazi kuko iby’indirimbo byo abona ko nta shinjiro bafite.

Cyusa avuga ko nubwo bamwe batekerezaga ko yamukurikiyeho amafaranga kubera ko umukobwa yamurutaga, avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko yamukundaga by’ukuri kandi uretse kuba yaramuhaye impano nyinshi nta mafaranga ye azi.

Cyusa avuga ko nubwo batandukanye amushimira cyane kuko hari urwego yamushyizeho,akamuhuza n’abantu ikiruta byose agatuma yongera kumva ko agikunda, avuga ko kandi kuri we atigeze yifuza gutandukana nawe ariko umukobwa akaba aribyo yifuje ndetse akaba ari nawe wamusabye ko abshyira hanze akavuga ukuri ko batandukanye.

Cyusa avuga ko ababajwe cyane no kubura umuntu akunda gusa kandi akaba yizera ko icyo Imana iba yapanze aricyo kiba wenda bari kubana ntibigende neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger