AmakuruAmakuru ashushye

Umuherwe yitanze miliyoni 100 € zo gusana Katederali ya Notre-Dame de Paris yahiye

François-Henri Pinault Umuherwe wo mu Bufaransa, we n’umuryango we bitanze miliyoni ijana z’amayero zo gufasha mu bikorwa byo kongera kubaka Katederali ya Notre Dame de Paris yaraye yangijwe n’inkongi y’umuriro.

Pinault yashyize hanze itangazo rivuga ko yemeranyije na se gutanga umusanzu wo gusana iyi Katederali ya Notre Dame de Paris  dore ko ifatwa nk’umurage wihariye w’Abafaransa.

Mu ijoro ryashize Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko agiye gutangiza gahunda yo gukusanya inkunga yo kongera kubaka Notre Dame.

“Tuzongera twubake Notre Dame kuko ari byo Abafaransa bategereje, kuko ari uguha agaciro amateka yacu, kuko ari ibyo twaremewe.”

Uwo muriro wamaze amasaha umunani wangije igisenge cy’iyo katederali yari imaze imyaka ibarirwa muri 850 yubatswe, isenya n’umunara muremure wayirangaga.

Abahashya umuriro bashoboye kurokora imitungo ikomeye yari iri muri iyo katederali irimo Ikamba ry’Amahwa bivugwa ko Yezu yambitswe mbere yo kubambwa ku musaraba.

Umuherwe Henri Pinault  we yavuze ko yemeranyije na se gutanga umusanzu wo gusna iyi katederali “Njye na data twanzuye gukura ku mutungo w’ikigo cyacu Artemis amayero miliyoni 100 kugira ngo tugire uruhare mu kongera kubaka Notre Dame.”

François-Henri Pinault ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubucuruzi Kering cyubatse izina mu bucuruzi bw’imyenda ihenze, nicyo gitunze ibigo Gucci na Saint Laurent.

Notre Dame yahiye n’ubundi yakorerwaga ibikorwa byo gusanwa byatwaraga miliyoni z’amadorali, cyane cyane bubakaga umunara wari warangijwe n’amazi.

Notre Dame de Paris yatangiye kubakwa mu 1163 irangira mu ntangiriro z’ikinyejana cya 14. Umunara wayo munini wongeweho mu kinyejana cya 19, Imbere hayo hafite ubujyejuru bwa metero 130. Yasurwaga n’abantu basaga 30 000 buri munsi.

 

Notre Dame de Paris yatangiye kubakwa mu 1163 irangira mu ntangiriro z’ikinyejana cya 14.
Pinault ni umugabo w’umukinnyi wa filime Salma Hayek bamaranye imyaka isaga 10.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger