AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Jazi yiyemeje gukora umuziki mpuzamahanga uzahagurutsa ibyamamare byubatse izina muri Afurika

Umuhanzi Manzi Prince ukomeje kwigaragaza mu muziki Nyarwanda nka “Jazi” nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Fiva” yiyemeje gukomeza guha abakunzi b’umuziki indirimbo zifite ikosora Kandi zijyanye n’ibihe umuziki wa none uhagazemo ndetse naho uri kwerekeza.

Uyu muhanzi uherutse guha Abanyarwanda n’incuti zabo iyi ndirimbo yumvikanye neza mu bazi neza uburyohe bw’umuziki, yavuze ko yanejejwe n’uko bamwe bamugaragarije uko banyakiriye bigatuma arushaho kugira imbaraga zo kurushaho kunoza neza izigomba gukurikiraho.

Mu kiganiro Jazi yagiranye na Teradignews.rw Yagize ati'” Mu by’ukuri gufata icyemezo cyo gukora indirimbo yanjye ya mbere,nkayishyira hanze ni ibintu byansabye kubanza kwiga byinshi birimo kumenya aho umuziki Nyarwanda urikuva naho urikwerekeza, injyana zigezweho muri iki gihe aribyo nagereranya no kubanza kumenya Ibyo abantu bakeneye ku buryo ntaraza ndikubatenguha aho kongera amavuta mu byo bagenzi bacu bakoze Kandi bagikomeje gukora”.

Jazi yagaragaje Kandi ko azi neza ko umuziki Nyarwanda umaze kuva ku rwego Locally ahubwo umaze kuba mpuzamahanga,ku buryo ibi byamufashije kwinjira muri uyu mwuga w’ubuhanzi azi neza ko aje guhatana na bimwe mu byamamare bikunzwe cyane ku mugabane w’Afurika cyane cyane ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo nka Diamond Platnumz, Harmonize, RayVanny n’abandi batandukanye bubatse amazina atajegajega.

Umuhanzi Jazi yiteguye gukora umuziki uzahindura byinshi ku bawukunda

Yagize ati'” Umuziki wacu umaze kugera ku rwego rwiza ku buryo guhatana n’abahanzi mpuzamahanga bitakiri inkuru nshya, mu Karere igihugu cyacu giherereyemo harimo abahanzi benshi bakoze cyane bazamura ibihangano byabo, dufite abo tureberaho kandi n’ingero nziza zitwongera agatege ko gukora dufite icyizere ndetse n’intego, gahunda yacu ni ugufatanya n’abo dusanze mu kibuga kubaka amazamu akomeye mu muziki wacu tugahatana mpaka tugeze ku rwego rushimishije”.

Umuhanzi Jazi wibanda cyane mu njyana ya Afro_beat wanavuze ko akunda cyane umuziki wo muri Nigeria, ahamya ko nawe afite inyota yo gukora cyane mpaka ageze ku ruhando mpuzamahanga nka rumwe abahanzi bakomeye bo muri iki gihugu bamaze kugeraho.

Uyu musore yemeje ko azi neza ko byose bishoboka iyo hatabayeho kuregeza mu byo ukora wibwira ko bizizana mu gihe runaka.

Yagize ati'”Ibi nina byo nasangiza bagenzi banjye duhuriye muri uyu mwuga ndetse n’abakora ibindi bitandukanye, byose biva mu mbaraga wakoresheje “No pain no gain”.

Indirimbo “Fiva” uyu musore aherutse gushyira hanze kandi ikaba ari nayo yambere ashyize ahagaragara kuva yatangira gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu guteza imbere umuziki wabo ya “The Rayan Music Entertainment ” mu buryo bw’amajwi yakozwe na To The Hit naho mu buryo bw’amashusho itunganwa na JoshLenzi.

Kanda hano uyirebe

Nyuma y’iyi ndirimbo Jazi yiyemeje guhora mu matwi y’abakunzi be by’umwihariko abashyigijiye umuziki Nyarwanda, yanabasabye kumushyihikira kuko umuhanzi abaho kubera inkunga y’abafana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger