AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davido ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana

Umuhanzi Davido ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika by’umwihariko muri Nigeria, we n’umugore we Chioma bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umuhungu wa bo Ifeanyi Adekele yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido n’umugore we Chioma bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umuhungu wa bo Ifeanyi Adekele yitabye Imana.

Ibinyamakuru bitandukanye hirya no hino byabyutse byandika ko uyu mwana waherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 mu cyumweru gishize yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere aguye muri Piscine iwabo mu rugo Logos muri Banana.

Ifeanyi akaba yahise yihutanwa kwa muganga mu gace ka Lekki ariko ashiramo umwuka bataragerayo.

Ntabwo Davido cyangwa umugore we baragira icyo batangaza gusa bamwe mu byamamare bagiye bagaragaza ko bashenguwe n’uru rupfu barimo Paul Okoye wo mu itsinda P-Square, Umunyarwenya Ay, Iyabo Ojo n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger