AmakuruImyidagaduro

Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025,Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’ umuhanzi Chris Eazy yemeje ko umubyeyi w’uyu muhanzi yitabye Imana.

Nyina wa Chriss Eazy yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge. Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025.

Junior Giti yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko yitabye Imana.”

Mu minsi ishize nibwo Chriss Eazy yatangiye kugaragara ari kumwe n’umubyeyi we kuri shene ya Youtube baganira ku bintu bitandukanye, by’umwihariko bakajya no mu buzima bwite bw’imikurire y’uyu muhanzi.

Uyu mubyeyi wari uherutse guhishura ko yihebeye indirimbo ‘Inana,’ y’umuhungu we, yitabye Imana yaragize amahirwe yo kubona umuhungu we akabya inzozi zo kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda.

Mu kiganiro bari baherutse gushyira hanze, uyu mubyeyi yabwiye Chriss Eazy ko urwibutso amufiteho kuva mu bwana, ari umunsi yavutseho kuko uwo munsi yavukanye umunaniro.

Ati “Wavukanye inzara ikabije, bituma muganga akujyana mu mashini zita ku bana. nubwo wari uruhinja, wavukanye amahane, wanga kukajyamo bituma muganga avuga ko nubwo wavukanye inzara, ariko wavukanye imbaraga.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko iteka iyo abonye umuhungu we, amubonamo indwanyi yo mu buzima bikamwibutsa intambara yarwanye akivuka.

Ikiganiro Chriss Eazy aherutse kugirana n’umubyeyi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger