AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uhuru Kenyatta yatsinze amatora yasubiwemo, Kenya mu mayira abiri.

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Kenya kuri uyu wa mbere itariki ya 20 Ugushyingo, rwemeje bidasubirwaho ko Uhuru Kenyatta ari we watsinze amatora yasubiwemo ku italiki ya 26 Ukwakira, abaturage bashyigikiye Raila Odinga biteguye kubahiriza icyo azabasaba gukora.

Uhuru Kenyatta yongeye kwegukana kuyobora igihugu cya Kenya, nyuma y’isubirwamo ry’amatora ryabaye ku itariki ya 26 Ukwakira 2017. David Maraga, Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Kenya yagize ati: “Amatora yo ku wa 26 Ukwakira yemejwe, Uhuru Kenyatta ni we watsinze amatora”.

Iyi ntsinzi ya Kenyatta ije nyuma y’imivurungano imaze iminsi muri Kenya, aho abaturage bashyigikiye Kenyatta bahanganye n’abari ku ruhande rwa Raila Odinga, ndetse polisi igakoresha amasasu mu guhosha imivurungano, nyuma bikaza gutuma amatora yabaye ku wa 8 Kanama 2017 ateshwa agaciro, akaza gusubirwa mo nkuko byari byagenwe n’urukiko rw’ikirenga.

Nkuko bitangazwa na Le monde, ngo kugeza ubu harabarurwa abantu basaga 54 basize ubuzima mu mivurungano imaze iminsi muri Kenya, ubu igihugu kikaba kimeze nk’ikirimo ibice bibiri by’abaturage. Abashyigikiye Kenyatta bari kubyina intsinzi mu gihe abari ku ruhande rwa Raila Odinga bo basa n’abaryamiye amajanja.

Umwe mu bashyigikiye Odinga yagize ati: “ Twibwiraga ko amatora yo ku wa 26 Ukwakira nta bwisanzure bwayabayemo, ndetse ntiyanyuze mu mucyo, ikindi nuko urukiko rw’ikirenga rutahaye agaciro uburenganzira bwacu, ubu dutegereje amabwiriza tuzahabwa na Raila Odinga”

Uhuru Kenyata w’imyaka 56, yayoboye Kenya kuva mu mwaka w’2013, akaba yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka itanu, biteganyijwe ko azarahira ku itariki ya 28 Ugushyingo uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger