Uganda yahagaritse pasiporo y’ushinzwe dipolomasi muri RNC ya Kayumba Nyamwasa
Guverinoma ya Uganda yahagaritse pasiporo ya Charlotte Mukankusi, ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, washinzwe na Kayumba Nyamwasa.
Iki cyemezo Uganda yakimenyesheje u Rwanda kuri uyu wa Kane, habura umunsi umwe ngo Perezida Kagame na Museveni bahurire i Gatuna, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo bimaze hafi imyaka itatu hagati y’ibihugu byombi.
Guhagarika pasiporo ya Mukankusi ni kimwe muri bitatu u Rwanda rwari rwasabye Uganda, gukora mbere y’iyi nama.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahamije ikurwaho rya pasiporo ya Mukankusi.
Ati “Ejo hashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda, yemera ko Charlotte Mukankusi, Komiseri wa RNC ushinzwe dipolomasi, yahawe pasiporo ya Uganda, yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba. Iyo pasiporo yahagaritswe”.
U Rwanda rwari rwasabye Uganda ‘gukurikirana ingendo zikorwa na Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe uyu Mukankusi na Guverinoma ya Uganda.
Uyu Mukankusi akaba asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, iyi pasiporo ikaba yamufashaga kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.
Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.
Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma y’aho bitangajwe ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahawe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.
Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.
Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.
Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.
Muri Werurwe umwaka ushize, Mukankusi yabonanye ubugira kabiri na Perezida Museveni i Kampala. Impamvu y’uyu mubonano yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho n’impande zombi.
Uyu mugore yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.
Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye muri Uganda bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.
Nyuma yaho Museveni yandikiye Perezida Kagame ko ku bw’impanuka yahuye na Mukankusi bakagirana ibiganiro.
Guhagarika pasiporo ya Mukankusi birakurikira ko Uganda yarekuye abanyarwanda 13 ndetse ikanirukana babiri bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.
U Rwanda rwishimiye iki gikorwa narwo ruhagarika ikurikiranacyaha ku banya-Uganda 17 runarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.
Gusa muri bitatu rwibukije Uganda ko bikeneye gushakirwa igisubizo hasigaye bibiri ari byo; gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo; Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative.
U Rwanda kandi rwibukije Uganda ko abagabye banayobora igitero mu Kinigi bose batarushyikirijwe kuko uretse Sous Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa, hari abandi babiri ari bo; Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye aka Gavana.
Capt Nshimiye ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke.