Imyidagaduro

Ubutumwa bwa Parfine nyuma y’inkuru y’ubukwe bwa Safi n’umukunzi we mushya Judith

Parfine Umutesi wahoze akundana na Safi Madiba yanditse ubutumwa bwerekana ko ubukwe bw’uyu muhanzi busekeje.

Mu butumwa Umutesi Parfine yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram  yagaragazaga ibitwenge byinshi akoresheje emoji, nta kindi  kintu na kimwe yanditseho gusa bigaragaza ko yashakaga kwerekana ukuntu ubukwe bwa Safi na Judith bagiye kurushinga busekeje ndetse yagaragazaga ibitwenge byo ku rwego rwo hejuru.

Abakurikira uyu mukobwa bamwe basa nkabaguye mu kantu ndetse batangira kubaza uyu mukobwa ikimusetsa nawe atabashije gusobanura.

Safi Madiba agiye kurushinga n’umukunzi we mushya witwa Niyonizera Judith yisumbushije nyuma yo gutandukana na Parfine Umutesi bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banavuga ko bari hafi gutangira gutegura umushinga w’ubukwe.

Safi Madiba na Judith barangije gutegura gahunda z’ubukwe  ndetse kuya 1 Ukwakira 2017  nibwo hazabaho imihango yo gusezerana mu mategeko no gusaba no gukwa. Safi yamaze kwereka Niyonizera Judith ababyeyi ndetse imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujy wa Kigali.

Niyonizera Judith abana na Safi Madiba mu nzu acumbitsemo mu mujyi wa Kigali ahitwa Kimironko akaba ari naho abageni bazaba nyuma yo gusezerana ndetse bakazahava bajya muri Canada ari naho uyu mukobwa yari asanzwe atuye.

Kuwa 8 kanama 2017  nibwo inkuru y’itandukana rya Safi na Parfine yasakaye icyo gihe Safi yavugaga ko ntacyo yatangaza agahamya ko agikundana na Parfine, akemeza ko nk’uko umunyamakuru yavugaga ko inkuru yayikuye mu nshuti za hafi zaba bombi n’ubundi yakomeza akabaza izo nshuti cyangwa akabaza Parfine.

Nyuma Safi yaje kubyemera gusa avuga ko ari ukubera aba bombi babaga mu bihugu bitandukanye bigatuma umubano wabo usenyuka.

Parfine yagaragaje ko amatage atari yo yatumye atandukana na Safi nk’uko benshi bari babizi. Uyu mugore kandi yanibukije uyu musore ko kuba baba batuye mu gihugu kimwe nabyo bitashingirwaho ngo urukundo rwabo rukomere.

Yagize ati”Intera ntishobora gutuma urukundo rwanyu ruhagarara cyangwa ngo mushwane …Kuba uri kumwe n’uwo ukunda sibyo byubaka urukundo ruhamye, ahubwo byose biterwa n’uburyo buri wese yita ku wundi…. Icyo gihe nibwo hubakwa icyizere ndetse n’umubano wanyu ugakomera birushijeho.”

Muri ubu butumwa ikintu cy’ingenzi Parfine yagaragaje ni uko mu rukundo rwabo, Safi yigize ntibindeba bigatuma uyu mugore ahitamo gukuramo ake karenge.

Indi nkuru wasoma: Bitunguranye! Safi Madiba agiye gukora ubukwe

Ibitwenge byinshi kuri Parfine
Judith ugiye kurushinga na Safi Madiba
Judith Niyonizera , umukunzi mushya wa Safi Madiba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger