Amakuru ashushye

Ubutumwa bwa Obama bwabaye ubwa mbere bwakunzwe na benshi mu mateka ya Twitter

Barack Obama wahoze ari perezida wa Amerika aherutse gutanga ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bitewe n’urupfu rw’umugore wapfuye kuricyi cyumweru agonzwe n’imodoka ari mu myigaragambyo yamagana ivanguraruhu rikomeje kugaragara muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Ubu butumwa bwa Barack Obama bwavugaga ko nta muntu wavukanye urwango muri we ndetse akanashimangira ko ku Isi hakwiye kwimakazwa ubumwe n’umudendezo, ntihagire abakomeza guhabwa akato , guhohoterwa ndetse no kwicwa bazira ibara ry’uruhu bafite.

Ni ubutumwa yashyize kuri uru rubuga kuri uyu wa gatandatu tariki 12 kanama 2017 , bukurikira urupfu rwa Heather Heyer wari umaze kugwa mu myigaragambyo , ndetse hakaba hari hamaze gukomereka bikabije abarenga 25 abandi bagakwira imishwaro.

Ubu butumwa bwagaragazaga ifoto y’abana bane harimo uw’umwiraburabura ndetse n’abandi batatu bigaragara ko bakomoka ku yindi migabane y’Isi, bari guhengereza mu idirishya naho Barack Obama wahoze ari perezida wa Amerika yari afashe kuriryo dirishya nawe ari kubareba.

Yifashishije amagambo ya Nelson Mandela agira ati ” Nta muntu wigeze avukana urwango , ngo yangire mugenzi we ibara ry’uruhu afite , inkomoko ye cyangwa itorero asengeramo.”

Nyuma y’aya magambo ayaje kongeraho andi avuga ko niba bashobora kwiga urwango , byanashoboka ko bakwigishwa gukunda.

Ati”Abantu bashobora kwiga kwangana byo simbihakanye ariko niba bashobora kubyiga bakabimenya , hari amahirwe menshi y’uko banigishijwe gukundana babikurikiza nta kabuza, kuko urukundo ruza ari umwimerere kurusha urwango.”

Iyi tweet ya Barack Obama yakunzwe inshuro zigera kuri miliyoni eshatu ihita ica agahigo ko  kuba iya mbere ikunzwe kuriki kigero nyuma y’iya Ariana Grande  yakunzwe inshuro zigera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi birenga ,  nayo yaciye ibintu mu minsi ishize yavugaga ku gitero cyagabwe mu gitaramo yakoreye mu  Bwongereza kikoreka imbaga.

Iyi Tweet ya Obama kandi yabaye iya gatanu muzahererekanijwe [retweet] kuko abantu basaga miliyoni bayihererekanije kuri uru rubuga bashaka gusangiza ababakurikira ubu butumwa, bwakeburaga abashaka kwimika urwango mu mitima yabo.

Iyi myigaragambyo yabaye intandaro y’ urupfu rwa Heyer wari ufite imyaka 32 ,  yabereye mu mujyi wa Charlottesville muri leta ya Virginia , aho umusore yashoye imodoka mu gikunda cy’abari bari kwigaragambya igahitana uwo mugore ndetse abarenga 25 nabo bakajyanwa mu bitaro kubera gukomereka.

Yari imyigaragambyo yamagana ironda ruhu rikomeje kugaragara muri Amerika kuri bamwe mu bahatuye kandi rikaba rishyigikiwe na Perezida Donald Trump uri ku butegetsi.

Heather Heyer
Heyer Heather waguye muriyi myigarambyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger