Iyobokamana

Ubusambanyi no kuzerera bitumye Theo Bosebabireba ahagarikwa mu itorero

Bitewe nuko ngo Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba kubera ko yafashe ubusamanyi n’ubuzererezi akabibangikanya n’imirimo y’Imana,  yahagaritswe mu iterero rya ADEPR .

Theo Bosebabireba ubusanzwe yabarizwaga mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Kicukiro Sell muri Paruwasi ya Kagarama mu Itorero ry’Akarere rya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Uyu ugabo w’ubatse akaba ari n’umuhanzi  yamaze guhagarikwa nkuko byashimangiwe na Pastor Rubazinda Callixte uyobora umudugudu wa ADEPR Kicukiro Sell wavuze ko Theo Bosebabireba yahagaritswe kugeza igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR abarizwamo n’abo yahemukiye.

Ibyo guhagarikwa kwa Theo Bosebabireba byongeye gushyirwaho akadomo na Pastor Zigirinshuti Michel ushinzwe ivugabutumwa mu itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu. Mu kiganiro na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru, Pastor Zigirinshuti Michel yavuze ko Theo Bosebabireba yari akabije cyane kwivuruguta mu byaha, ikibabaje ibyo akaba yabirengagaho agakomeza agakora umurimo w’Imana dore ko yahoraga mu ngendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, nyamara atarigeze asaba imbabazi itorero kimwe n’abo yahemukiye.

Nubwo uyu muhanzi Uwiringiyimana Theogene yamaze guhagarikwa muri ADEPR, Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko batari bahabwa raporo y’ihagarikwa rya Theo Bosebabireba. Ibi bivuze ko nibamara guhabwa raporo, ari bwo bizatangazwa mu izina rya ADEPR ku rwego rw’igihugu. Si ubwa mbere Theo Bosebabireba ahagaritswe muri ADEPR kuko muri 2014 ku ngoma na Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana nabwo yarahagaritswe aho yaziraga kunywa inzoga no gutera inda, gusa nyuma yaho asaba imbabazi yemererwa kuvuga ubutumwa muri ADEPR.

Mu minsi ishize humvikanye amakuru avuga ko Theo Bosebabireba yabyaranye n’umwana w’umukobwa, hanyuma akanga gutanga indezo, uwo mukobwa yagiye mu itangazamakuru avuga ko inzara imumereye nabi kubera gutereranwa na Theo Bosebabireba wamuteye inda. Icyakora ngo nasaba imbabazi itorero bazamubabarira , ikindi kandi ibihangano bye byahagaritswe gukoreshwa mu rusengero icyako ngo umukirisitu ku giti cye ashobora kubyumva.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger