Amakuru ashushyePolitiki

Ubufaransa bwavuze ko buzakomeza kubika mu buryo bw’ibanga impapuro zigaragaza amateka ajyanye na Jenoside yabaye mu Rwanda

Ubuyobozi bwo hejuru bwo mu gihugu cy’Ubufaransa bwatangaje ko budashobora gutanga impapuro zigaragaza amateka agendanye na Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Tariki 6 Mata 1994, nibwo indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yarashwe,  yari kumwe na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira. Tariki 07 mata 1994 hahise hatangira Jenoside yakorewe abatutsi, igatikiriramo abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu yamaze.

Igihugu cy’Ubufaransa gifite zimwe mu mpapuro zigendanye n’aya marorerwa yabaye mu Rwanda ndetse zagize uruhare rugaragara muri Jenoside gusa barabyitarutsa ndetse bukaba budashaka gusaba imbabazi.

Kuwa 22 Kamena mu 1994, Umuryango w’Abibumbye ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro No929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu kiswe “Operation Turquoise”, yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

N’ubwo izi ngabo zaje mu butumwa bw’amahoro no kurengera inzirakarengane zari ziri gutikirira muri aya marorerwa ya Jenoside ariko siko byagenze kuko ahubwo baje bagaharurira inzira interahamwe ndetse bagafasha leta yiyise iy’abatabazi guhunga nyuma yo gushyira mu bikorwa Jenoside.

Abafaransa babitse byinshi bigaragaza amateka y’u Rwanda ajyanye na Jenosise bakomeje gutsimbarara ndetse no kwangira abashaka gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewwe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nk’uko BBC ibitangaza ngo umushakashatsi  ‘François Graner’ yimwe uburenganzira bwo kuba yabona zimwe mu mpapuro ziri mu bubiko zamufasha kumenya byinshi ku mateka ya Jenoside yabereye mu Rwanda.

Izi mpapuro zabitswe Francois Mitterand wahoze ari perezida w’Ubufaransa akaba yari n’inshuti magara ya Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside.

Granner yatangaje ko agomba kujyana ikirego cye mu rukiko rw’Iburayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Amategeko yo mu Bufaransa yemeza ko impapuro zashyizwe mu bubiko na Perezida cyangwa Minisitiri nyuma akaza kwitaba Imana, zigomba gushyirwa mu bubiko bw’ibanga  kugeza imyaka 25 nyuma y’urupfu rwe irangiye. Iki kikaba aricyo kiri gutuma uyu mugabo ushaka gukora ubushakashatsi atabona uburenganzira.

Francois Mitterand yayoboye Ubufaransa kuva mu mwaka wa 1981 kugeza mu 1995, aza gupfa mu mwaka wa 1996.

Muri Mata 2015, Ubufaransa  bwatangaje ko impapuro zigendanye n’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1995 zizashyirwa ahagaragara gusa kuri ubu bwongeye kugaruka bubivuguruza.

 on visit to Rwanda, 1984
Mu 1984 Mitterrand wahoze ari perezida w’Ubufaransa yari yasuye JUVENAL Habyarimana wahoze ari perezida w’u Rwanda:Photo/AFP
Twitter
WhatsApp
FbMessenger