Amakuru ashushyeImikino

Ubajije uti “ikipe itarakoresha amarozi niseke indi?”, ni iyihe yaseka mu mupira wo mu Rwanda

Ntutugihe kugaruka kuri Bibiliya ariko ikizwi ni uko handitse ko ubwo Yezu bari bamujyaniye umugore wasambanye ngo amucire urubanza, yabajije abari aho ati utarabikora namutere ibuye? habuze numwe nibura wakora hasi ngo arifate, ese mu mupira wo mu Rwanda ko hakunze kuvugwa amarozi mu makipe yacu yewe n’iyo i Burayi bakaba barabyanditse, ni iyihe yacira indi urubanza? ariko nanone iyo bigeze hagati ya Rayon Sports na APR FC biba ibindi, ikiri kuvugwa ubu ngo ni uko APR FC yigaruriye umurozi wakoranaga na Rayon Sports.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yamaganye inkuru yasakaye kuri uyu wa Kane,  ivuga ko yaba ikoresha amarozi dore ko yagize uruhare runini mu kwamagana ikoreshwa ryayo mu mupira w’amaguru yagiye ishishikariza abakinnyi bayo kutayitabira ndetse inashyiraho ibihano biremereye ku wagaragaraho iyi myitwarire isubiza inyuma umupira w’amaguru. APR FC iravugwaho guca Rayon Sports ruhinganyuma ikajya kuvugana n’umurozi wakoranaga n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ni kenshi APR FC yagiye isaba abakinnyi ndetse n’abatoza bayo kutitabira iyi migenzo,  dore ko yaberekaga ko nta ntsinzi itanga,  ibashishikariza kwiga,  kwitoza ndete no gukora cyane nk’inzira rukumbi yo kugera ku ntsinzi.

Mu nama zitandukanye zagiye zihuza ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana mu bihe bitandukanye,  ubuyobozi bwa APR FC bwagiye bubashishikariza kwirinda kugaragara mu myitwarire y’ikoreshwa ry’amarozi ndetse bunashyiraho ibihano biremereye k’uzafatirwa muri ibi bikorwa bidahesha ishema sosiyete nyarwanda.

Kugeza na n’ubu akaba ari ntawe urafatirwa muri ibi bikorwa.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ikipe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kwima amatwi ababashora muri ibi bikorwa bigayitse ndetse n’ibindi bisa na byo bidateza imbere umupira w’amaguru.

Kubera iki amarozi akunze kuvugwa kuri APR FC  na Rayon Sports

APR FC na Rayon Sports. Aya ngo ni yo arusha (cyangwa yarushaga) andi kwizera, gukoresha no kujya muri iyi myemerere itangaje yo gukoresha amarozi. Umukino uyahuza wo biba ari ibindi bindi.

Mu 2013 Rayon Sports yari yategetswe kugera ku kibuga nyuma ya APR FC ndetse abakinnyi basohoka mu modoka bakagenda nta n’umwe urebye inyuma; ibi ni ko byaje kugenda.

Hejuru y’ibi Kanyamayayi (Kit Manager) wa Rayon Sports yagombaga kumena ikintu kimeze nk’igicuma mbere y’uko abakinnyi ba APR FC binjira ku kibuga kwishyushya ndetse akinjira mu kibuga yambaye ibirenge kugira ngo umuti ukore.

Kumena iki kintu n’ubu bitari byamenyekana ubwoko bwacyo, byatumye ngo imbaraga APR FC na yo yari yifashishije ziburizwamo kugeza umukino urangiye. Umukino waje kurangira Rayon Sports iwutsindiye i Nyamirambo 2-1. APR FC yari yazanye umuganga uvuye mu Burundi nk’uko byatangazwaga, ngo icyo gihe yabuze intama n’ibyuma.

Umwaka ushize. Amakipe yombi yari mu ruhando rwo kurwanira igikombe yaje kwisanga mu rugamba rwo kurwanira umurozi. Reka mu rwego rwo kubyoroshya tumuhe icyubahiro cye, “Muganga” ni na ko banamwita hano iwacu i Rwanda mu gisata cy’imikino.

Ubundi ngo uyu muganga ukomoka i Burundi yari yarageze mu Rwanda azanywe na Jules Ulimwengu, amukodeshereza icyumba (annexe) mu gipangu yabagamo i Nyamirambo.

Umwe mu bantu b’imbere muri Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ni ahantu i Nyamirambo hafi y’isoko, niho Abarundi bose bo muri Rayon Sports baba, uwo muganga yari yarazanywe na Jules amukodeshereza inzu aho mu gipangu.”

Uyu muganga ngo yari yumvikanye na Rayon Sports kuzajya ayikorera imikino, yatsinda ikipe ikamuha ibihumbi 300 Frw kuri buri umwe. Aya masezerano ariko ngo yaje kuzamo agatotsi .

Ati “Urabona, nyuma yo gutsinda imikino itatu (Espoir, Amagaju na Police FC) yarabishyuje birangira batayamuhaye bimwe byo kwiraza i Nyanza ariko. Aya makuru bamwe mu bafana ba APR FC baje kuyamenya, ni ko kujya kumureba bamwizeza ko naramuka abafashije Rayon Sports ntitsinde Musanze bari buhite bamuhera ibihumbi 200 Frw kuri Stade ya Kigali.”

Uyu mugabo wari ukeneye amafaranga yaje kwemera maze umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona birangira yemereye aba bafana ko Rayon Sports iri buwutakaze ndetse n’indi iyikurikira. Yewe ninako byagenze rwose pe!

Jules Ulimwengu wari ufite amakuru yabwiye bagenzi be ko nibadashakisha uwo muganga yari azi neza ko ari ku kibuga ritari bureme, intsinzi ngo ntabwo iza kuboneka.

Telefoni zaracicikanye, isura ye yari izwi nta kuranga kurimo. Mbere y’uko umusifuzi Rulisa ahuha mu ifirimbi ko igice cya kabiri gitangiye muganga koko yaje kuboneka.

Uyu Muganga, umurozi cyangwa se umupfumu uko wamwita kose ntakibazo,  yahise yemererwa kwishyurwa ibirarane afitiwe, agahabwa na miliyoni n’ibihumbi 200 Frw mu gihe Rayon Sports yatsinda uwo mukino.

Uyu kandi yagombaga kubafasha gutegura umukino wari buhuze APR FC na Muhanga mu mpera z’icyo cyumweru maze igikombe cya shampiyona byarangira bagitwaye agahabwa ishimwe ry’amadorali ibihumbi bitanu.

Nyuma yo kumenya ko umuganga yisubiriye muri Rayon Sports, ba bakunzi ba APR FC bari kuri Stade ya Kigali barumiwe, hari hasigaye uburyo bumwe noneho ngo uyu muganga imbaraga ze ziburizwemo. Byari ukumushimuta ku wundi mukino ntazaboneke.

Mbere y’iminsi ibiri ngo umukino wa APR FC na Rayon Sports ube, ngo abantu bo muri APR FC bafashe imodoka y’umweru ya Toyota (Vigo), maze bajya i Nyamirambo gushaka umuganga baramufata.

Umwe mu bantu bakomeye ba hafi muri Rayon Sports ariko na none ukorana na APR FC, ngo yabwiwe ayo makuru ko umuganga atwawe, aba ariwe utabara, agarura umuvuzi mu modoka y’icyatsi.

Uwatanze ubuhamya ati “Ni umuntu w’imbere wa Rayon Sports, keretse iyo tugize ibyago akaba atari mu Rwanda kuko akunda kujya hanze, naho ubundi ni umuntu uvuga ati bimeze bitya, mubigenze mutya.”

Jules Ulimwengu ngo yahamagaye umwe mu bayobozi ba Rayon Sports amumenyesha ko urugo rwe rwavogerewe n’abantu bo muri APR FC.

Ati “Umuntu wacu ni we wahise amugarura mu modoka ye y’icyatsi. Icyo gihe hajemo ariko agatotsi, aba Rayon baravuga bati uyu muntu ntabwo tumwizeye, ko ahise amugarura, ntabwo tuzi ibyo bari bamwemereye.”

“Yaravuze ati umukino numunanira njye muze kubimbaza, ku munota wa 90 igitego tuba turakibonye n’ubu icyizere aracyagifite muri Rayon Sports. “

Uyu muganga wari wongeye guca mu rihumye abafana ba APR FC, byarangiye ahise animurwa ajyanwa kuba Kicukiro ku wundi mukunzi wa Rayon Sports kugeza shampiyona isojwe.

Usibye kuba ikipe yakwitabaza amarozi mu mukino ngo itsinde, hari n’izindi zisaba amakipe makuru ko yazishyurira umurozi kugira ngo abashe gutsinda ba mukeba.

Bivugwa ko ibi byabaye ku mukino Gicumbi FC iherutse gukina na APR FC aho ngo iyi kipe yo mu Majyaruguru yari yasabye ko Rayon Sports yayiha ibihumbi 500 Frw, harimo 100 Frw ry’umuganga kugira ngo ibashe gutesha amanota atatu mukeba.

Aho izi mbaraga ntizikora! Ni akumiro koko kuko Gicumbi FC yatsinze igitego hakiri kare nubwo APR FC yacyishyuye bikarangira banganya , yewe hari n’umukinnyi wa Gicumbi FC abafana babiri ba APR FC basanze mu rwambariro maze arakubitwa kugeza nubwo abo bafana batawe muy’abagabo, ndavuga muri yombi, ubwo ni gereza.

“Nko muri Rayon Sports harimo abantu umunani bagomba gushaka umurozi. Ni imyemerere, ariko abantu barabiyoboka cyane. Ubu APR FC ngo iri gukoresha umwarimu [umuganga] wahoze akorera Rayon Sports. Ni imyemerere, iyo bidaciyemo, umuganga araza akakubwira ati ni uko hari umuntu uyu n’uyu utubahirije. ibyo aba yasabwe”

“N’abatoza b’abazungu, baba bazi ko hari amafaranga bagomba gutanga. Baba babizi neza, hari abantu baba bagomba kumwicaza bakamubwira, iyo atabikoze baramutsindisha.”

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, Ahmad Ahmad ntavuga rumwe n’abemera ko abakoresha amarozi mu mupira w’amaguru muri Afurika bajya bafatirwa ibihano.

Icyakora ubwo yubiheruka, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyiraho ibihano bizajya bihabwa abakinnyi, abatoza n’amakipe azajya agaragaraho gukoresha amarozi.

Abayobozi b’amakipe bagomba kumenya ko ikibazo cy’imyumvire ku marozi gifite ingaruka mbi zikomeye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, no ku isura y’igihugu muri rusange; ndetse ni muri urwo rwego FERWAFA yari yemeje ko;

  • Umutoza bizagaragaraho FERWAFA izajya imuhanisha kudatoza imikino 4 n’amande ya 200.000 Frw;
  • Umukinnyi bizagaragaraho azajya ahanishwa kudakina imikino 3 n’amande ya 100.000Frw;
  • Ikipe byagaragayemo incuro 3 izajya ikatwa amanota 3 n’amande ya 500.000Frw;

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger