AmakuruAmakuru ashushyeImikino

U Bufaransa bwegukanye UEFA Nations League butsinze Espagne

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya UEFA Nations League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Espagne ibitego 2-1.

Ibitego bya Karim Benzema (ku munota wa 66) n’icyo ku munota wa 80 w’umukino cya Kylian Mbappé, byari bihagije kugira ngo u Bufaransa bwegukane UEFA Nations League ya mbere mu mateka yabwo.

Espagne yihariye uyu mukino ni yo yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa 64 ibifashijwemo na Mikel Oyarzabal wari uhawe umupira mwiza na Sergio Busquets.

Cyakora cyo mu ntangiriro z’umukino Karim Benzema yashoboraga gufungurira amazamu Abafaransa, gusa umupira yateye nyuma yo gucenga umunyezamu Unai Simon ukurwamo na myugariro Cesar Azpilicueta.

Ubundi buryo buremereye u Bufaransa bwabonye ni ubw’umupira wa Théo Hérnandez wagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino Espagne yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga gutuma yishyura, gusa amashoti aremereye ya Oyarzabal na Pino Yeremi akurwamo n’umuzamu Hugo Loris.

U Bufaransa bwabaye igihugu cya kabiri cyegukanye UEFA Nations League, nyuma ya Portugal yegukanye igikombe cya mbere cy’iri rushanwa itsinze u Buholandi ku mukino wa nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger