Amakuru ashushyePolitiki

Trump yageze kuri table d’Honneur ya nyakubahwa Paul Kagame

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika , Donald Trump yageze kuri table d’Honneur ya nyakubahwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda akaba n’umukuru w’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe

Ubwo bari i Davos mu Busuwisi,  Donald Trump yagize  ati: Ni ibyagaciro kenshi guhura na perezida Paul Kagame , U Rwanda yarugejeje kuri byinshi, ubu akaba agiye kuyobora Afurika yunze ubumwe [ Africa Union] nishimiye kuzakorana nawe.

Mu kumusubiza Paul Kagame ati: Ni ibyagaciro kenshi, Amerika ni umufatanyabikorwa w’ingenzi, Amerika idufasha guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwa by’igisirikare ndetse Abanyamerika benshi bagenderera u Rwanda ku buryo u Rwanda rufitanye ubufatanye n’Amerika mu bucuruzi.

Basuhuzanyije bafite akanyamuneza

Aya niyo magambo Abakuru bibihugu bombi bagarutseho ubwo bahuriraga I Davos ahari kubera inama mpuzamahanga yibanda k’ubukungu. Ifoto igaragaza Paul Kagame yicaranye na Donald Trump bicaye imbere y’abandi bari bari kumva ibiganiro yakomeje kuzenguruka kumbuga nkoranyambaga bavuga ko u Rwanda rwageze kuri Table d’Honneur.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye akamaro k’ubwumvikane, bemeranya gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwagura ubufatanye.

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame ntahwema kuvuga ko u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange nabo baremewe kubaho neza mu cyubahiro gikwiye  ndetse no kwicara mu myanya y’icyubahiro nkuko ibindi bihugu bikomeye  biyicaramo.

Perezida Kagame avuga ko hari ibihugu biheza ibihugu nk’u Rwanda kubera ko bikennye n’icyo bikoze bikitwa ubugiraneza, nyamara bimwe muri ibyo nabyo bisize ibibazo iwabo.

Ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwari rwitabiriye inama ihuza urubyiruko izwi nka ‘Youth Connekt’, Paul Kagame yabwiye uru rubyiruko ko niyo wavuga ndakuramutsa mariya ijana buri munsi ariko udakora ko bitakwicaza ku ntebe y’icyubahiro bita Table d’Honneur, aha yahishuriye urubyiruko ko nawe hari aho ajya ariko ntiyicare ku ntebe y’icyubahiro.

Ibiganiro bya Kagame na Trump byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi nk’aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete na Francis Gatare uyobora Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger