Amakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Mugisha Samuel arashinja Ndayisenga kuba umufaransa cyane kurusha kuba Umunyarwanda

Guhera tariki ya 05 Kanama 2018, mu Rwanda hakomeje kubera isiganwa ry’amagare rizenguruka i Gihugu, Tour du Rwanda 2018, ku munsi wa kane w’irushanwa, umunyarwanda Mugisha Samuel yashinje Valens Ndayisenga gukunda kuba umufaransa aho kuba umunyarwanda.

Ibi mugisha Samuel uri imbere ku rutonde rusange rw’agateganyo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018 ubwo basozaga agace ka kane ka Tour du Rwanda 2018 kavaga i Musanze berekeza i Karongi ku ntera ingana na kirometero  135.8.

Mugisha Samuel ntiyahiriwe n’aka gace nubwo yakomeje kuba uwa mbere kuko yabaye uwa 8 mu gace katwawe n’umunyamerika Rugg Timothy ukinira ikipe yo mu busuwisi mu gihe Valens Ndayisenga yabaye uwa 6.

Mugisha Samuel usanzwe akinira Dimension Data for Qhubeka ariko ubu akaba ari gukinira Team Rwanda muri Tour du Rwanda, yashinje umunyarwanda mwene wabo Valens Ndayisenga utari gukinira Team Rwanda akaba ari gukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa kutamufasha muri aka gace ka kane ka Tour du Rwanda 2018 ahubwo akarwana kuri bagenzi be bakinana mu ikipe imwe ndetse akataka ikipe y’u Rwanda.

Abajijwe uko uyu munsi wagenze, Mugisha Samuel yagize ati:”“Ntabwo byagenze neza. Byapfiriye mu banyarwanda kubera ntabwo bari kumvikana ndakeka kuba Valens akina mu bufaransa ntabwo bivuze ko atamfasha, ntabwo ari umufaransa n’umunyarwanda nibaririmba Rwanda Nziza na we azagira ishema sinzi impamvu rero adashaka ko natwara Tour Du Rwanda sinzi impamvu adashaka ko yamfasha.”

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bandi  bakinira amakipe yo hanze bo nta kibazo bari kumufasha, ati:”Abandi nta kibazo (Hakiruwizeye Samuel na Uwizeyimana Jean Claude bakinira amakipe yo hanze y’u Rwanda) Valens we yigize umuntu utumva turamubwira yarabyanze ariko  nakore ibyo ashaka natwe turakeka ko atazaducika, ni umuntu umwe mu banyarwanda 17 ndakeka ntakintu azakora.”

Mugisha akomeza avuga icyo bagiye gukora kugirango bagumane umwambaro w’umuhondo bahatanye na Valens Ndayisenga ndetse n’abandi banyamahanga bari muri iri rushanwa, akanasaba Valens ko niba akunda igihugu cye akwiye kugifasha.

Ati:: Ntabwo azadusiga kandi niba akunda igihugu cye nawe azagifashe ariko niba ashaka kuba umufaransa ubwo ndakeka ko  hagati aho tuzahangana. Hagati y’u Rwanda n’ubufaransa ari gukinira tuzaba tureba uzatsinda.”

Bamwe mu bumvise amagambo ya Mugisha Samuel, bavuze ko uyu musore adakwiye kurakarira Valens Ndayisenga kuko nubwo ari umunyarwanda ariko mu buryo bwa kinyamwuga ari gukinira indi kipe yo hanze, yaje mu Rwanda ngo ihangane kandi itsinde.

Mugisha Samuel utumvikanye na Valens Ndayisenga muri aka gace ka kane ubwo yasozaga yari afite ikiniga n’umujinya mu maso ku buryo bitamworoheye guhita vugana n’itangazamakuru. Ariko kandi avuga ko n’ejo ari undi munsi yiteguye guhangana kugeza ku munsi wa nyuma byaba byiza Team Rwanda ikegukana Tour du Rwanda ya 2018.

Mugisha Samuel wambaye umwenda w’umuhondo, aherutse kwitwara neza mu irushanwa ngarukamwaka ribera mu Butaliyani ‘Giro Della Valle d’Aosta 2018’ aho yegukanye umwenda w’uhiga abandi guterera imisozi ‘(maillot de meilleur grimpeur).

Batanu ba mbere ku gace ka Musanze-Karongi:

1.Rugg Timothy 3h,31’25″
2. Hakiruwizeye Samuel 3h,33’35″
3.Munyaneza Didier Mbappe 3h,33’49″
4.Losano riba David 3h,33’49″
5.Uwizeye Jean Claude 3h,33’53″

Batanu ba Mbere ku rutonde rusange bayobowe na Mugisha Samuel:

1.Mugisha Samuel 14h,07’
2.Uwizeye Jean Claude 14h,08’14″
3. Hailemichael Mulu 14h,08’14″
4.Losano Riba David 14h,09’
5.Doring Jonas 14h,10’ 44″

Mugisha Samuel kuri uyu munsi wa kane ntabwo yumvikanye na Valens Ndayisenga
Valens Ndayisenga yatatse Team Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger