AmakuruImyidagaduro

The Ben yongeye gusukira amarira imbere y’imbaga

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yongeye gusuka amarira imbere y’imbaga ubwo yari ari mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we.

Byari mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante isanzwe iyoborwa na nyirarume na The Ben witwa Edmond, aho The Ben n’umubyeyi we Esther Mbabazi ndetse n’abavandimwe be bari bagiye gushima Imana.

Umubyeyi wa The Ben yashimye Imana ko we yamuhaye agakiza, avuga ko amahoro meza atangwa nayo.

Ati “Njya nezezwa n’uko twahisemo neza. Niba hari ikintu kinezeza ni uko nahisemo, hari indirimbo twajyaga turirimba igira iti ‘amahoro meza atangwa na Yesu’. Nabonye munsi y’ijuru nta kindi kinezeza uretse Yesu. Ubwo buzima buranezeza.’’

The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe.

Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi nzi ko umunsi umwe nzayikorera.’’

Uyu muhanzi yahise asuka amarira, ati “Nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kandi igihe kimwe izankoresha gikomeye. Ndumva nabatumira mu bukwe mfite, sinshaka kuvuga byinshi. Ubukwe buzaba ku wa 15 ndetse na 23.’’

The Ben yahise amanuka ku ruhimbi ajya kwicara. Yaherukaga kugaragara arira ubwo yari ari mu gitaramo yari yatumiwemo mu Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger