Urwenya

Tanzaniya: Abakobwa batanu bari mumazi abira kubera batwite ndetse n’ababyeyi babo ntiborohewe

Polisi muri Tanzaniya yataye muri yombi abana b’abakobwa batanu batwite ndetse n’ababyeyi babo mu cyo yise umugambi wo kurangiza inda z’indaro z’abanyeshuri.

Ikigero cy’abana batwara inda bari mu mashuri kiri hejuru cyane mu majyepfo ya Tanzaniya ari naho aba batanu baterewe muri yombi na Polisi.

Abaharanira uburenganzira bwa Muntu muri Tanzaniya  banenze icyo cyemezo cyo guta muri yombi abana babakobwabatwite ndetse n’ababyeyi babo  bavuga ko ahubwo  abagabo batera inda abo bana ari bo bakagombye kujya mu maboko ya Polisi.

Umuyobozi w’akarere aba bakobwa bakomokamo , Mohammed Azizi yabwiye Citizen News ko ibi babikoze kugirango bahe gasopo abakobwa bishora mu busambanyi bakagera naho batwara inda zitateganyijwe.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa muri iki gihugu bwerekanye ko kimwe cya kane cy’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 muri tanzaniya bamaze kuba ababyeyi nukuvuga bamaze gusama  inda yabo ya mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger