AmakuruImyidagaduro

Tanasha Donna yashyize hanze ibaruwa irimo amabanga y’urukundo rwe na Diamond rwakendereye avuga n’ibyo yicuza (+ Amafoto)

Tanasha Donnna Oketch wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz yashyize hanze iby’urukundo yagiranye na Diamond Playnumz ubu rwabaye amateka anakomoza ku bintu yanyuranyemo n’uyu muhanzi yicuza kuva urukundo rwabo rwakendera rukajya ku ndunduro.

UyU mukobwa usanzwe amenyerewe mu mwuga w’ubuhanzikazi akaba n’umunyamakuru yagaragaje umuhanzi Diamond Platnumz nk’umushyurashuzi ukomeye aho yamugereranyije n’imfizi ya Afurika.

Mu rwandiko rwo gutandukana na Diamond Platinumz, Tanasha yavuze ukuntu kubana n’uyu muhanzi byamubihiye ndetse yicuza kuba yaremeye gusiga ubuzima yarimo muri Kenya akamukurikira.

Yagze ati: “Diamond wanjye, ntabwo hashize imyaka myinshi, imyaka mike ishize. Waje muri Kenya unsaba ko tuganira twenyine. Umutima wanjye wasabagijwe n’ibyishimo. Nishimiye guhura nawe tukaganira”.

“Nasabye uruhushya rw’uko ndwaye kugira ngo duhure. Nataye ubwenge ubwo wanyakiranaga ubwuzu”.

“Wambwiye ko umutima wawe wenda gusandara kubera urukundo. Urukundo rw’ukuri ufitiye umwe rukumbi Donna. Wakanguye intare y’ingore muri njye….. amagambo yawe yahinduye amaraso yanjye nk’umuriro. Umuriro w’amazi. Nemeye amagambo yawe nta gutekereza.”

Tanasha yavuze ko Diamond yahise ajya kumwereka ababyeyi be n’inshuti, bakamwakira nk’umwamikazi ndetse nawe ahita amukunda buhumyi atabanje gutekereza.

Yavuze kandi ko yimye amatwi abanenze urukundo rwe na Diamond yiyemeza kubabeshyuza no kubana nawe ubuziraherezo akanamubyarira abana beza benshi.

Ageze kubyo kumuca inyuma, Tanasha Donna avuga ko imyaka 3 bamaranye yari imeze nk’imyaka 10 mu kuzimu, ko yamwicishije umwuma, aho yabivuze nuri aya magambo:

“Imyaka 3 twari tumaranye yari imeze nk’imyaka 10 mu kuzimu. Sinakwizera ko ntari nasinze ubwo nakubwiraga “yego”, kuko sinzi icyo nabivuze nkurikiye, ubwamamare bwawe? ubutunzi bwawe? urukundo rwawe rw’uburyarya?”

“Narikunze mba ikigoryi. Wanyicishije umwuma, amagufwa yanjye aracyandya”.

Yakomeje ati: “Nakabaye naragishije inama Sepetu na Zari mbere y’uko niyikoreza amakara yaka…. Nihanganiye gushurashura kwawe, utwika muri buri kanzu”.

“Nagerageje gukorana indirimbo zidafite akamaro nawe kugira ngo ntangiza umubano wanjye nawe, nziko umunsi umwe uzakura ndetse ukiga kugumisha imbunda yawe mu mufuka”.

“Sinamenye ko uri imfizi idafite akamaro idashobora kuba mu kiraro. Umugabo w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba”.

Tanasha na Diamond batandukanye mu minsi ishize ariko kugeza uyu munsi nta n’umwe muri aba bombi wari wakweruye ngo abihamye neza, iyi baruwa ifunguye yo gutandukana kwabo oho Diamond Platnumz yiswe “impfizi ya EAC”, yatumye benshi bacika ururondogoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger