AmakuruImikino

Samuel Mugisha yegukanye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018

Samuel Mugisha usanzwe akinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye isiganwa ry’amagare risoza Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka.

Ni isiganwa ryatangiye saa tatu z’igitondo cy’uyu wa gatandatu. Abasiganwa bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera, baca ku Gisimenti, bamanuka Sonatubes, baca Kicukiro-Centre berekeza i Nyamata mu Bugesera. Nyuma yo gusoreza i Nemba, abasiganwa bafashe umuhanda ugaruka mu mujyi wa Kigali aho babanje kuzenguruka ibice bitandukanye bigize akarere ka Gasabo mbere yo gusoreza kuri Stade Amahoro.

Hari ku ntera y’ibirometero 159.

Samuel Mugisha uheruka kwegukana Tour du Rwanda ya 2018 no kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika atandukanye, yegukanye Cycling Cup isoza umwaka nyuma yo kwanikira bagenzi be bari bahanganye uyu munsi. Mu bakinnyi bagerageje gutera icyugazi uyu musore harimo Valens Ndayisenga, Nsengimana J Bosco, Byukusenge Patrick, Hakiruwizeye Samuel n’abandi.

Abashoje imbere mu bagabo.

  1. Mugisha Samuel
  2. Twizerane Mathieu
  3. Ndayisenga Valens
  4. Nsengimana Jean Bosco
  5. Hakiruwizeye Samuel

Abasoje imbere mu bari n’abategarugori

  1. Tuyishimire Jacqueline
  2. Nzayisenga Valentine
  3. Ingabire Diane

Abasoje imbere mu ngimbi

  1. Gahemba Bernabe
  2. Niyonshuti J Pierre
  3. Mugisha Albert

Muri rusange Gasore Hategeka ni we wabaye umukinnyi w’umwaka wa Rwanda Cycling Cup 2018, anahita akora amateka yo kuba umukinnyi ubaye uw’umwaka muri iri sigawa ku ncuro ya kabiri. Ni nyuma yo kwegukana Rwanda Cycling Cup ya 2016.

Gasore Hategeka ni we wegukanye Rwanda Cycling Cup ya 2018.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger