AmakuruImyidagaduro

RudeBoy wahoze muri PSquare agiye kuza gutaramira mu Rwanda-VIDEO

Ruderboy  benshi bazi nka Paul wo muri P Square yatangaje ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda, mu birori byo guhemba abitwaye neza muri Filime nya Afurika ‘AMAA2018’

Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera ibirori byo guhemba abitwaye neza muri filime ku rwego rwa Afurika byiswe Africa Movie Academy Awards 2018, akaba aribyo bizaririmbamo uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria.

Iki gikorwa kigiye kubera mu mujyi wa Kigali bikaba biteganyijwe ko kizabera mu cyumba cy’inama cyo ku cyicaro cya RPF Inkotanyi (Intare  Conference Arena) i Kabuga tariki 20 Ukwakira 2018.

Usibye Ruderboy andi makuru amaze kujya hanze ni uko ibi birori byo gutanga ibi bihembp bizayoborwa na Nkusi Arthur n’ubwo abandi bahanzi bashobora kufatanya na Ruderboy gususurutsa abantu bataramenyekana.

Kubashaka kwitabira iki gitaramo basabwa kwishyura 30000frw mu myanya y’icyubahiro, 15000frw mu myanya isanzwe.  Uyu umuhango wo guhemba abitwaye neza muri filime nya Afurika, waherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo hatangarijwe urutonde rw’abahatanira ibihembo(Nomination),  umuhango wabereye muri Camp Kigali.

Kanda hano wumve uko Rude Boy yemeje ko agiye kuza mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger