AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rubavu: Ubuyobozi bwagiriye inama abaturage bambuka umupaka bajya muri Congo

Nyuma y’uko icyorezo cya Ebola kimaze umwaka wose cyibasiye Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe iyambere mu gukumira no guhangana n’uburyo iki cyorezo kitakwinjira ku butaka bwarwo.

Muri ubu buryo harimo ubumenyi rusange busobanurirwa abaturage bambukiranya imipaka uko bagomba kwitwara birinda iki cyorezo ndetse bakanasobanurirwa byinshi kubyerekeranye n’ibimenyetso byayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yashimangiye ko uburyo bwiza bwo kwirinda no gukumira Ebola ari ukwirinda gusuhuzanya no kugira abo umuntu akoraho.

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’abaturage bacururiza ku cyambu cya Rubavu cyubatse mu Murenge wa Nyamyumba ahazwi nka Brasserie, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko hashyizweho ingamba zikomeye mu kwirinda ko abantu bakwandura icyorezo cya Ebola.

Zimwe mu ngamba avuga ni uko ku masoko hashyirwa amazi n’isabune kugira ngo abinjiye mu isoko babanze gukaraba bahurire mu isoko bizeye isuku. Ikindi avuga ni uko mu mahoteri n’utubari izo ngamba na ho zamaze gushyirwaho, naho ku mipaka hashyirwaho ibyuma bipima umuriro.

Abaturage bacururiza mu cyumba cya Rubavu bahiriramo nabavuye muri Congo banyuze inzira y’amazi

Habyarimana uyobora Akarere ka Rubavu yagize ati “Hari ingamba nyinshi zafashwe mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda Ebola, ku mipaka hari abapima abafite umuriro mwishi, gutukura amaso, gucibwamo, kuruka no kuzana amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri, njya Congo njye nta muntu nasuhuza, nta n’ibintu by’abandi nakoraho. Tugira inama n’abajyayo guca inzira zizwi kugira ngo baramutse bagize ikibazo bafashwe byihuse.”

Kuva mu Mujyi wa Goma hagaragara umurwayi wanduye icyorezo cya Ebola, mu Karere ka Rubavu batangiye ubukangurambaga bwo kuyirinda no kwirinda kujya mu duce Ebola ivugwamo kugira ngo hatagira uwayandura akayizana mu Rwanda, cyane cyane ko amahirwe yo kuyikira ku wayirwaye ari makeya.

Icyambu cya Rubavu gihuza abaturage bo mu Rwanda n’Abanyekongo bakoresha inzira y’amazi mu duce twa Minova na Kalehe. Nubwo ku cyambu hashyizweho abapima Ebola ku bava mu gihugu cya Congo, banyuze inzira y’amazi, ubuyobozi bukomeza kubwiriza abaturage kugira isuku no kwirinda Ebola kugira ngo itazagera mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger