AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Ba gitifu b’utugari baherutse kwegura bisubiyeho, bati: ‘’Twaregujwe’’ turagana inkiko; ninde uzakemura iki kibazo?

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari turindwi two mu Karere ka Rubavu bari baherutse kwandika amabaruwa begura ku nshingano zabo, banditse andi mabaruwa avuguruza aya mbere bavuga ko bashyizweho igitutu n’ubuyobozi bw’akarere ibintu bitavuzwe bwa mbere mu iyegura ry’abayobozi.

Mu kwegura kw’aba bayobozi havuzwe ko impamvu ari uko mu tugari bayoboye habayeho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kikaba ari icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yatumiwemo Komite Nyobozi y’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Rubavu.

Aba bari banditse basezera bivuguruje, bemeza ko nta makosa bakoze yatuma begura, bavuga ko nibadasubizwa mu kazi bazakomeza kwiyambaza inkiko kugira ngo barenganurwe. Ngabonzima Jean de Dieu avuga ko yirukanwe mu buryo butemewe n’amategeko akaba ari yo mpamvu banditse bavuguruza amabaruwa ya mbere bandikishijwe ku ngufu.

Ati “Twatunguwe no kwirukanwa mu kazi ntacyo tuzi tuzira. Twaje mu nama baraduhamagara tujya mu biro tuhasanga urupapuro n’ikaramu badusaba kwandika tugasezera akazi ku mpamvu zacu bwite. Narabyanze banyandikisha ku ngufu. Nta nyandiko ngira y’amakosa; nanditse nsaba kurenganurwa ku nyandiko nandikishijwe ku mbaraga ariko ntabwo ndabona igisubizo.”

Baranyeretse Evariste avuga ko bamweguje ku ngufu bamushinja uburangare bwatumye umurwayi wa Covid-19 yitaba Imana nyamara yaramenyesheje inzego zimukuriye bagatinda gutanga imbangukiragutabara.

Ati “Ku itariki ya 4 Nyakanga 2021 ni bwo umujyanama w’ubuzima yambwiye ko hari abarwayi ba Covid-19 barembye nuko menyesha umuyobozi w’ikigo nderabuzima ambwira ko agiye gusaba imbangukiragutabara. Twarategereje biratinda kandi twari twanamenyesheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza ariko imodoka yo kumujyana ikomeza kubura.”

“Bigeze saa kumi n’imwe bampamagaye bambwira ko yitabye Imana tujyayo. Imodoka yaje kuboneka saa sita n’igice z’ijoro ijyana umurambo. Bucyeye nibwo nagiye mu nama ku karere badusaba kwandika twegura turabikora ariko ni akarengane kuko banshinje urupfu rw’uyu murwayi ndengana kuko namenyeshe ababishinzwe.’’

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko kuba baranditse ku gitutu atari byo, abizeza kuzasubizwa ariko icyemezo cya mbere cyabanje gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Nta gitutu cyari kibariho banditse babiteguye, babitekerejeho. Kwandika byo ni ibisanzwe, iyo umuntu yanditse ubuyobozi buricara bugasuzuma ibyo asaba bukamusubiza noneho igisubizo akakibona yakongera no kwivuguruza na bwo bukamusubiza ariko icyemezo cya mbere kikabanza kigashyirwa mu bikorwa kandi bamaze kukibona, nibategereze tuzabasubiza’’.

Biri kuvugwa ko ubuyobozi bw’akarere bwatangiye gushyira urubyiruko rw’abakorerabushake mu myanya itandukanye muri utwo tugari.

Rubavu: Bagitifu barindwi beguye ku nshingano za bo

Yanditswe na Niyoyita Jean D’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger