AmakuruImikino

Rodrigo yafashije Espagne kuba igihugu cya gatandatu kizakina Euro 2020

Ikipe y’igihugu ya Espagne yishyuye Sweden mu minota ya nyuma y’umukino, biyihesha kuba igihugu cya gatandatu cyamaze kubona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Uburayi kizaba mu mwaka utaha wa 2020.

Igitego cyo ku munota wa 92 cya Rodrigo Moreno ni cyo cyafashije Espagne gukura inota rimwe muri Sweden, inabona itike ya Euro mu gihe hakibura imikino ibiri kugira ngo imikino yo mu tsinda F isozwe.

Ni igitego cyaje cyishyura icyo Marcus Berg yari yatsindiye Sweden ku munota wa 50, ubwo David de Gea yakuragamo umupira  we incuro ebyiri ubwa gatatu bikarangira ugiye mu izamu rye.

Iki gitego cyakurikiwe n’imvune y’uyu muzamu usanzwe akinira Manchester United yo mu Bwongereza.

Kunganya uyu mukino byatumye Sweden isigara irusha inota rimwe Romania bagomba kwishakamo ikipe ya kabiri izazamukana na Espagne.

Andi makipe atanu yamaze kubona itike yo gukina imikino ya Euro, harimo ikipe y’igihugu y’Ububiligi, iy’Ubutaliyani, Pologne, Uburusiya na Ukraine.

Amakipe nk’Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza, Ubuholandi na Portugal aracyategereje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger