AmakuruImikino

Robertinho yashimye abakinnyi bari aba APR FC Rayon Sports yasinyishije anahishura ko yabifuje kuva kera

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, utegereje itike y’indege ngo ave iwabo muri Brazil agaruke mu kazi muri Rayon Sports yavuze imyato abakinnyi birukanwe na APR FC Rayon Sports ikabasamira hejuru by’umwihariko umunyezamu Kimenyi Yves yifuje kuva kera.

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rirashyushye hano mu Rwanda by’umwihariko kuri APR FC na Rayon Sports, APR FC iherutse kwirukana abakinnyi bayo 16 ihita isinyisha bane mu bari abakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, abo ni Imanishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry wari kapiteni.

Mu kwishumbusha, Rayon Sports nayo yahise isinyisha abakinnyi birukanwe muri APR FC ndetse umubare ukaba ushobora kwiyongera ukagera ku bakinnyi 7. Robertinho yavuze ko yishimiye aba bakinnyi ndetse anagaragaza ko yari yarabifuje kera.

Abamaze gusinya ni Nizeyimana Mirafa ukina hagati, myugariro Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime n’Umunyezamu Kimenyi Yves. Aba bose bashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri bakinira Gikundiro.

Umutoza Robertinho utegereje itike y’indege izamukura iwabo muri Brésil aho ari mu biruhuko, yishimiye cyane itsinda ry’abakinnyi baguzwe na Rayon Sports atangaza ko ari abasore azi neza kandi yagiye ahura na bo kenshi.

Yagize ati “Nta byinshi navuga ku bakinnyi bose baturutse muri APR FC, kuko sindasinya amasezerano, gusa ndabazi ni abakinnyi beza n’ubwo atari njye wagize uruhare mu igurwa ryabo kuko twahuye kenshi ndabazi neza.”

Akomeza agira ati “Gusa ndifuza kuvuga ku munyezamu [Kimenyi Yves], urwego rw’uyu musore uri hejuru, ni umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu, ni akazi k’indashyikirwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bukoze kuba bumusinyishije kuko twari dukeneye undi munyezamu uri ku rwego nk’urwa Mazimpaka André. Ndabyishimiye cyane kuba uyu musore agiye kwiyongera mu ikipe.”

Robertinho yavuze ko we na Ramadhan utoza abanyezamu ba Rayon Sports, bari barasabye ubuyobozi kugura Kimenyi Yves, ariko bagasubizwa ko bigoye kumubona avuye muri APR FC.

Ati “Muri Mutarama, naganiriye n’umutoza w’abanyezamu Ramdhan maze tugeza igitekerezo kuri Visi Perezida [Freddy] ko twagura uyu musore kugira ngo azadufashe kuko urugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona rwari rugeze ahakomeye, maze nawe adusubiza ko bigoye cyane kuba twamukura muri APR FC.”

Nubwo avuga ibi byose, uyu munya-Brazil ntarasinya amasezerano yo gutoza Rayon Sports kuko ayo yari afite yarangiye, yagiye mu kirihuko iwabo asigiye Manager we akazi ko kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakamuha amasezerano akaza byararangiye.

Visi Perezida wa Rayon Sports aherutse kubwira itangazamakuru ko bamaze kumvikana ahubwo igisigaye ari Robertinho ugomba kuza agashyira umukono ku masezerano.

Mu byo bumvikanye kandi ni uko Rayon Sports ari yo igomba kumuha tike imuvana iwabo muri Brazil, kugeza ubu Robertinho ntarabona iyo tike kandi byari biteganyijwe ko uyu mugabo atangirana akazi ke n’imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera tariki 6 Nyakanga kugeza 21 Nyakanga 2019

Twitter
WhatsApp
FbMessenger