AmakuruPolitiki

RIB yataye muri yombi umugabo ushinjwa kwica umugore we akamuhamba

Umugore witwa Nirere Alphonsine wa Singirankabo Edouard yaburiwe irengero ku italiki ya 24 Ugushyingo 2019, bituma hifashishwa inzego z’umutekano kugira zifashe umuryango we kumenya no gukurikirana irengero rye.

Ikirego cyo kumushakisha, cyashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ubu rwamaze guta muri yombi umugabo we witwa Singirankabo Edouard kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye.

Uretse uyu mugabo we, RIB yataye muri yombi abandi bantu babiri bakekwaho gufatanya muri iki cyaha cyakorewe mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yatangaje ko  uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Muko Akagari ka Cyogo.

Yavuze ko “Nirere yishwe n’umugabo we nyuma awushyingura mu itarasi, bituma hatabwa muri yombi umugabo we n’abandi batatu bamufashije gushyira umugambi mubisha mu bikorwa.”

RIB yavuze ko tariki ya 29 aribwo Singirankabo yemeye ko ariwe waguriye uwitwa Masengesho Michel na Nzabonimpa Felicien ngo bamwice.

Yavuze ko abakekwa bose bahise bafatwa, uyu munsi bakaba bagiye kwerekana aho batabye nyakwigendera mu murima hafi yaho yari atuye.

Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu aba bagabo koko bagiye kwerekana ayo nyakwigendera bari baramutabye, umubiri we ukaba wari wamaze kwangirika.

RIB yavuze ko amakuru ahari ari uko Nirere yishwe anizwe, umurambo we ukaba wagiye gukorerwa isuzumwa.

RIB yibukije abatura Rwanda bose ko itazihanganira umuntu uwo ariwe wese uzavutsa undi ubuzima, inakangurira abantu kujya batanga amakuru ku bantu bafitanye amakimbirane kugira ngo icyaha gikumirwe kitarakorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger