AmakuruPolitiki

Repubulika y’u Rwanda yashyizeho andi mabwiriza akomeye kuruta ayo muri Koronavirusi

Repubulika y’u Rwanda yashyizeho andi mabwiriza agamije gutuma abanyarwanda babaho neza bityo bakaba babasha kuramba kurushaho.

Bijya gutangira yabanje ishyiraho amabwiriza areba abantu batwara ibinyabiziga ibashishikariza gutwara ibinyabiziga ku muvuduko uringaniye ndetse inabashishikariza gutwara imodoka batari kuvugira kuri telefoni cyangwa banyweye ibisindisha muri gahunda ya GERAYO AMAHORO.

Nyuma yaho yakomereje ku bafite imyaka iri munsi ya 18 ibashishikariza ndetse inababuza kunywa inzoga ibabwira ko abana batemerewe kunywa inzoga ndetse inasaba abafite imyaka irenze 18 ko nabo bagomba kunywa mu rugero. Amabwiriza aragira ati: Nturuzuza imyaka 18? Zirikana ko amategeko atakwemerera kunywa inzoga.

Amaganira kure abashaka kugusomyaho. Amabwiriza avuga ngo INZOGA SI IZ’ ABATO avuga ko guha inzoga umwana ufite imyaka iri munsi ya 18 bihanirwa n’amategeko.

Amabwiriza mashya Guverinoma yashyizeho hanze  ibinyujije muri Minisiteri y’ Ubuzima kuri iyi nshuro aragira ati: TUNYWELESS, TUBEHO MU BUZIMA BWIZA bisobanuye mu Kinyarwanda ngo tunywe gake tubeho ubuzima bwiza.

Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yari mu muhango wo gusoza ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana bwateguwe na Polisi y’Igihugu yabigarutseho agira ati: Abantu bakoresha inzoga zirenze urugero bamenye ko zibangiriza ubuzima akomeza avuga ko zangiza ubuzima bw’umubyeyi utwite ndetse n’umwana uri mu nda.

Avuga kandi ko zitera indwara zitandukanye zirimo cancer, diabete, indwara z’umutima n’izindi bityo ko bagomba kunywa inzoga nke kugira ngo babeho ubuzima bwiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger