AmakuruPolitiki

RDF yiyemeje gutanga umusanzu mu kigega cya EAC cyo gushyigikira ingabo zayo ziri muri DRCongo

Leta y’u Rwanda ruri mu bihugu bimaze kwiyemeza gutanga umusanzu mu kigega cyo gufasha ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahormu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ibi bigaragara mu mwanzuro wa 9 w’Inama Nkuru y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Sharm El Shiek mu Misiri kuwa 7 Ugushyingo 2022.

Muri uyu Mwanzuro inama y’abakuru b’ibihugu ishimira Ibihugu by’u Rwanda, Uganda , Kenya na Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania byiyemeje gutanga umusanzu mu kigega cyashyizweho na ICGLR kigamije gutera inkunga ibikorwa by’ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Baragira bati:”Abakuru b’Ibihugu binyamuryango bashimiye, Ibihugu by’u Rwanda, Uganda,Kenya na Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania kubw’umusanzu wabo biyemeje gutanga mu kigega kigamije gufasha imigendekere myiza y’ibikorwa by’ingabo za EAC biri kubera muri RD Congo”

Abakuru b’Ibihugu kandi bemeje ko ibihugu bya Uganda, Kenya n’u Burundi bamaze kohereza ingabo zabo mu Burasirazuba bwa RD Congo, ndetse banemeza ko ikicaro gikuru cy’iizi ngabo kigomba kuba mu mujyi wa Goma wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abakuru b’Ibihugu kandi bibukije, Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kwihutira kohereza ingabo mu burazirazuba bwa RD Congo nk’uko cyabyiyemeje.

Buri gihugu cyatanze ingabo mu kugarura amahoro muri Congo, kigomba kohereza umukozi wa Ambasade ushinzwe ubutwererane mu bya Gisirikare hagamije kunoza imikoranire n’imigendekere myiza y’ibi bikorwa.

Twibutseko n’ubwo u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu w’Amafaranbga mu gushyigikira ikigega kigamije gufasha imigendekere myiza y’ibikorwa by’ingabo za EAC,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze ubusabe ko ingabo z’u Rwanda RDF zitagomba kuba mu zizajya gufatanya n’iza EAC mu guhiga bukware imitwe yitwaje intwaro yiganjemo ikorera mnu burasirazuba bw’Iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger