AmakuruImikino

Rayon Sports yakosoye Bugesera FC mbere yo gucakirana na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1, mbere yo gucakirana na mukeba wayo APR FC mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports yaherukaga gutsikira kuri Rutsiro FC bakanganya ibitego 2-2, yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Blaise Nishimwe (ku munota wa 36) na Essombe Willy Onana ku wa 45, byafashije Rayon Sports kurangiza iminota 45 y’igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Ni ibitego byombi byinjiye bigizwemo n’amakosa y’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin wanahise asimbuzwa igice cya mbere cy’umukino kikirangira.

Rayon Sports yashimangiye intsinzi ku munota wa 76 ibifashijwemo na rutahizamu Steve Elomanga, mbere y’uko Osaluwe Rafael Olise atsindira Bugesera impozamarira yo kuri Coup-Franc yo ku munota wa 81.

Gutsinda Bugesera byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota arindwi inganya na Gasogi United, mbere yo guhura na APR FC ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger