Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports: Muvunyi Paul yavuze ku byo gusubira i Nyanza cyangwa kujya i Ngoma

Ku makuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba igiywe gusubira i Nyanza, Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko iyi kipe ibarizwa mu gihugu hose bityo ko kuba yasubira i Nyanza nta kibazo kirimo.

Ibi yabivuze ubwo yari yagiye kwakira bus ya Rayon Sports igiye kujya iyifasha mu ngendo zitandukanye dore ko kuri uyu wa gatanu iratangira gukoreshwa.

Mu minsi ishize nibwo guverineri w’intara y’Amagepfo Gasana yavuze ko bari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo isubire mu karere ka Nyanza kabarizwa muri iyi ntara ayoboye, gusa na Muvunyi ntiyigeze ahakana koi bi biganiro biriho.

Ubwo abanyamakuru bari bamubajije ku kibazo cyo gusubira i Nyanza, Muvunbyi yavuze ko hari uturere twinshi tubasaba ko twakorana na Rayon Sports ndetse yitsa no ku karere ka Ngoma kamaze kuzuza Stade na ko kakaba kabyifuza.

Yagize ati: “Rayon Sports iri mu gihugu hose ndetse no hanze. Kuvuga ngo yasubira hariya cyangwa iraha biragoye kuko n’akarere ka Ngoma kari kurangiza ikibuga ndetse karifuza ko twagirana amasezerano, Rayon Sports ikajya ihabarizwa rimwe na rimwe ariko ikiriho kuri twe turifuza ikizana umusaruro kugira ngo natwe tugire aho tubarizwa, ndavuga nka stade kuko ntayo dufite. Kubura stade bituma tubura aho dukorera imyitozo, bituma ntaho tubarizwa kandi aritwe dufite abakunzi benshi ndetse tunamaze igihe kirekire. Rayon Sports irifuza ibintu byinshi.”

Abanyamakuru kandi baboneyeho kumubaza kuyindi mishinga irimo ikarita ya MK Card izajya ifasha abafana ba Rayon Sports kuyifasha kubona inyungu bitewe n’uko baguze ibintu runaka, urugero ni nko kunywesha essence nk’umushinga uzatangirirwaho guhera mu cyumweru gitaha aho Rayon Sports izajya ihabwa amafaranga 8o kuri litiro umufana wa  Rayon anywesheje ndetse n’umushinga wo kubaka Stade bwite ya Rayon Sports (Gikundiro Stadium).

Muvunyi yagize ati ” Ni imishinga y’igihe kiri imbere. Abakunzi ba Rayon Sports ni benshi , turagira ngo dukomeze kwibumbira hamwe tugire ibyo twakwirangiriza tutarebye ku bandi. Andi makipe hafi ya yose afite ibibuga. Ntaho tubarizwa , dusa n’aho dutira. Muri gahunda y’igihe kiri imbere, byaba bifashije.”

Imodoka ya Rayon Sports iri mu bwoko bwa Foton AUV ifite agaciro ka Miliynoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Igice cya mbere cy’ubwishyu ni Miliyoni 50 FRW. Rayon Sports yatanzeho Miliyoni 16 FRW naho Radiant yo ikaba yaratanze Miliyoni 34 FRW. Radiant izishyura andi miliyoni 34 FRW azava muri ‘Commissions’ z’abafana ba Rayon Sports bazafatamo ubwishingizi bunyuranye, andi ave mu bafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazakenera kuyamamazaho.

Imodoka ya Rayon Sports

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger